Ese koko Intare FC ntaho ihuriye na APR FC ku buryo yakwemererwa gukina icyiciro cya mbere nkuko bivugwa na FEWAFA,zigahanganira n’ibikombe?

Mu gihe ikipe y’Intare FC igizwe n’abana bazamukiye mu Ishuri ry’Umupira w’amaguru rya APR FC ndetse zose zikaba ari iz’Ingabo z’u Rwanda ndetse zikaba zihuje n’ubuyobozi, iri mu rugamba rwo kuzamuka mu cyiciro cya mbere, hakomeje kwibazwa niba mu mategeko agenga umupira mu Rwanda, byemewe ko urwego rumwe rwagira amakipe abiri muri shampiyona ariko FERWAFA ibona ntaho zihuriye kuburyo byayibuza gukina icyiciro cya mbere.

Intare FC itozwa na Rubona Emmanuel wahoze atoza Ikipe nkuru ya APR FC, yageze muri ½ isezereye Unity FC y’i Gasogi ku gitego kimwe ku busa mu mikino yombi, izahura na Pépinière FC mu mikino izayifasha gukatisha itike.

Mu gihe hari abakomeje kwibaza niba iyi kipe ifatwa nka murumuna wa APR FC, ishobora kuzamuka zikajya zihanganira muri shampiyona, Umuvugizi wa Ferwafa, Bonnie Mugabe, yatangarije IGIHE ko ibyemerewe kuko ntaho zihuriye mu mategeko.

Yagize ati “Intare FC ntaho ihuriye na APR FC mu mategeko kandi yemerewe kuzamuka kuko ni umunyamuryango wa Ferwafa nk’uko na APR FC ari undi munyamuryango.”

Mu kiganiro n’Umunyamabanga wa APR FC, Adolphe Kalisa ‘Camarade’ yemeje ko Intare FC ari ikipe ifite intego zo gukina icyiciro cya mbere kandi mu gihe izaba ibigezeho nta kizayikoma mu nkokora.

Yagize ati “Intare FC igomba kubikorera ikazamuka mu cyiciro cya mbere, abana barabizi ni na cyo bari gukorera kandi urabona ko bashoboye. Bafite ubushake kandi barashyigikiwe, ndizera ko bazabigeraho.”

Mu mategeko ya Ferwafa agenga shampiyona, irya mbere, mu ngingo ya 21 rivuga ko abakinnyi bitegura gukina bagomba kuba bambaye imyenda yo gukinisha ifite ibara riranga ikipe bakinira. Ayo mabara agomba kuba azwi kandi yaramenyeshejwe Ferwafa mbere yo gutangira amarushanwa.

Iri tegeko rishobora gutuma imwe hagati ya APR FC n’Intare FC itegekwa guhindura ibirango (logos) kuko zisanzwe zifite ibisa.

Ikindi, amategeko ya Ferwafa ateganya ko ikipe yemererwa gukina shampiyona iyo ifite ubuzima gatozi kandi Intare FC irabufite ndetse niyo yatanze abayobozi b’iri Shyirahamwe muri manda ebyiri ziheruka, harimo Nzamwita Vincent de Gaulle na (Rtd) Brig Gen Sekamana Jean Damascène uriho ubu.

Uretse Intare FC zizakina na Pépinière FC yasezereye Vision Jeunesse Nouvelle ku bitego 2-1 mu mikino yombi, AS Muhanga yasezereye Rwamagana City ku bitego 4-1 izahura na Sorwathe FC yasezereye United Stars ku bitego 2-1 mu mikino yombi.

Intare FC yakatishije itike yo gukina kimwe cya kabiri isezereye Unity FC y’i Gasogi ku gitego kimwe ku busa

Abayobozi ba APR FC bakurikiranye umukino Intare FC yasezereyemo Unity FC kuri iki Cyumweru

Umutoza Rubona Emmanuel wahoze atoza APR FC arashaka kuzamura Intare FC mu cyiciro cya mbere

Rubona Emmanuel n’abakinnyi be bari bafite akanyamuneza nyuma yo gusezerera Unity Club mu rugendo rugana mu cyiciro cya mbere

Visi Perezida wa APR FC Gen. Mubarak Muganga ari kumwe n’Umunyamabanga wayo, Kalisa Adolphe (wambaye amadarubindi) bagiye gushimira abakinnyi b’Intare FC nyuma yo kwitwara neza imbere ya Unity FC.

Mbitezimana Isaac-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *