Ese koko  gukina film mu Rwanda ni umwuga ushobora gutunga abawukora?Ikiganiro Kirambuye na Assia

Abanyarwanda batandukanye usanga bibaza niba gukina film ari umwuga ushobora gutunga abawukora ndetse ugasanga bamwe biyumvisha ko gukina film ari ukubura icyo ukora Atari akazi. Gusa abakora uyu mwuga siko babibona  bo bemeza ko gukora cinema ari umwuga utunga abawukora. Celebzmagazine tuganira na Assia uzwi nka  Rosine , Giramata nandi mazina yamenyekanyeho  muri film zitandukanye yagiye agaragaramo arahamya ko gukina film aribyo bimutunze kugeza ubu.

Assia n’umwe  mu bakinnyi  ba film bakunzwe hano mu Rwanda

Aganira na celebzmagazine  yagize ati” Gukora fim ni business nk’izindi ukora film ugacuruza  ugakuramo amafaranga “

Abajijwe ikigereranyo cy’amafaranga yinjiza mu mwaka yatubwiyeko byamugora kuko atari byo byonyine akora  mu magambo ye yagize ati “  kuko atari byo byonyine nkora byangora kuvuga ngo naya ninjiza ariko ukuntu winjiza nukuba wahembwe muri film no kuba yarakubakiye izina hari opportunity ubona kubera byo ibyo byose nibyo uba winjije”  Yabajijwe urugero amafaranga akura muri film amutunzeho mu buzima bwa buri munsi yatubwiye ko amutunze ku rugero  rwa 90%.

Assia yegukanye  igihembo muri  Rwanda movie award 2016

Uyu mukobwa usibye kuba ari umukinnyi w’umuhanga wakunzwe cyane muri film intare y’ingore  abenshi twaganiriye biganjemo igitsina gabo bahuriza ku kuba afite ijwi rye n’inseko byiza ari bimwe mu bikurura abantu ndetse bikamwongerera igikundiro, ntihagire untera amabuye  sinjye ubivuze nabyumvanye abakunzi be  kandi burya uvuze ko nyiri urugo yapfuye siwe uba umwishe  ubwo niko babibona.

Assia akaba yarinjiye muri cinema 2012, kugeza ubu amaze gukina muri film zirenga 30, iyo aherutse kugaragaramo akaba ari film yitwa JIBU yakoranye n’abanyatanzaniya barimo Vicent  Kigos uzwi cyane hano muri Easter Africa kandi kuri we ngo iri nitangiriro zo kwambuka umupaka no kwagura ibikorwa bye akaba azakomereza muri Nigeria n’ahandi  hatandukanye  muri Afrika.

Ngo yiteguye gukora  cyane ariko agashyira imbaraga mu kwikorera kurusha uko yakorera  abandi  aho kugeza ubu nawe afite company ye  ikora film.

REMERA  Gaetan –Celebzmagazine.com




One thought on “Ese koko  gukina film mu Rwanda ni umwuga ushobora gutunga abawukora?Ikiganiro Kirambuye na Assia

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *