Ese koko Gicumbi Fc yaba igiye kurindimuka igasubira mu cyiciro cya kabiri?imiburo imaze kuba myinshi

Amagambo yatangaje n’umwe mu bayobozi bungirije Meya wa Gicumbi yaragarije ko abanyagicumbi nibadahagurukira icyarimwe ngo barwane ku ikipe yabo ya Gicumbi Fc irasenyuka burundu ibi bije nyuma yaho umutoza wayo Bekeni avuze ko ubuyobozi nibutagira icyo bukora ikipe irarindimuka.

Abakinnyi ba Gicumbi bambariye aha ubona

Mu byatangajwe n’umwe mu bayobozi ba karere ka Gicumbi yakomeje agira ati: Nishaka igende ntiruta imihanda n’amavuriro akarere gakeneye.

Bizimana Abdul (Bekeni) umutoza mukuru wa Gicumbi Fc nyuma y’umukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona y’u Rwanda Gicumbi yatsinzwemo 1-0 na Police Fc, umutoza (Bekeni)  yaburiye abayobozi ngo nibatagira icyo bakora Gucumbi Fc iramanuka.

Bekeni utoza ikipe ya Gicumbi yemeza ko ubuyobozi bwa Gicumbi Fc bukwiye gusohora amafaranga atari make kugira ngo ikipe yabo itazava muri shampiyona y’cyiciro cya mbere kuko we asanga ngo imbaraga ze wenyine zidahagije.

“Gicumbi nibatumva ibi, ndavuga cyane cyane ba perezida nibadahindukira ngo barebe neza bashake aho bashobora kubona amafara yaba abiri, yaba atatu, yaba rimwe ngo bayazane ikipe yabo ndakurahiye ishobora kuzamanuka.”

Imishahara ntakibazo cyayo bafite, ntamuntu bafitiye ideni ry’umushahara ariko umushahara wonyine ntago uhagije. Amafaranga nshaka ni ayandi kuko na Prime nayo ntihagije, nibazamure motivation bazamure prime bazamure ibintu byose naho bitabaye ibyo ngibyo ikipe irajya habi”-umutoza Bekeni mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’umukino wahuje Gicumbi Fc na Police Fc.

Ibi yabitangaje mu gihe Gicumbi Fc irimo kubarizwa ku mwanya wa 15 n’amanota yonyine 19 bakurikiwe na Miolplast yonyine ifite amanota 16, bivuze ko mu gihe shampiyona yarangiye ntagihindutse aya makipe yombi yakwisanga mu cyiciro cya kabiri.

Ubusanzwe imikino n’imyidagaduro ibereyeho guhuza abantu no kwishima Kurundi ruhande  Ese  Gicumbi Fc ntacyo imariye abanyagicumbi ku buryo bayisimbuza imihanda,n’amavuriro?Nibyo kwibazwaho.

Mbitezimana Isaac-celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *