Ese koko Bad Rama nyiri The Mane ari mu munyenga w’urukundo n’umukecuru w’umuzungu?(AMAFOTO)

Ni nyuma y’amafoto ari kubica bigacika hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Mupenda Ramadan  uyobora inzu itunganya muzka ya The MANE ari mu rukundo n’umukecuru  w’umuzungu bigaragara ko yaba amurusha nibura  imyaka 30.

Related image

Amafoto y’aba bombi ari kuvugisha abatari bake.The Mane iyoborwa na Bad Rama  ni inzu ibarizwamo Safi Madiba, Marina ndetse na Queen Cha na Jay Polly .Mupenda Ramadan yaje mu muziki yiyita Bad Rama, ari muri bari gukangaranya benshi kubera akayabo ashora mu muziki ndetse bamwe bakibaza aho avoma ubukungu bwisukiranya ashyira muri aba bahanzi bataratangira kugaruza ibyo atanga.

 

Iyo muganira akubwira ko amaze imyaka myinshi mu muziki ndetse ko kera yari umuhanzi witwaga Jaku Malox, bikaza kumwangira agasubira kwikorera isima n’imicanga  nk’umufundi ariko afite ku mutima kuzagarukana ubukana amaze kugwiza agatubutse.

Mu mwaka umwe inzu yashinze abahanzi bayikoreramo bamaze gukora ibihangano bitandukanye kandi byakiriwe neza.Uhereye kuri ’Fine’ Safi yahuriyemo na Rayvanny, ’Love you’ ya Marina na Harmonize n’izindi nyinshi, ababarizwa muri The Mane bamaze kwandika amateka mu karere.

Abafana baba bahwihwisa ko Bad Rama akundana n’uyu mukecuru w’umuzungu, bamwe bakanahamya ko byaba bibabaje kubona umusore  w’imyaka 34 akundana n’umukecuru w’imyaka hafi 60 n’imisago, Twagerageje kuvugisha Bad Rama ngo tumubaze nimba koko urukundo rwe n’uyu mukecuru ari impamo ntibyadukundira.

David Maira/celebzmagazine

 

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *