Ese koko Asinah azemera Davis D amwambike impeta atere umugongo Sarpong?

Davis D yatangaje abatari bacye ubwo yavugaga ko Taliki  yo kwambika impeta  umuhanzikazi Asinah Erra  yegereje, abenshi bari bazi ko Rutahizamu wa Rayon Sports Michael Sarpong ariwe uzegukana Asinah.

                     Michael Sarpong yasohokanye na Asinnah Erra

Amakuru y’urukundo hagati ya Asinah na Sarpong  byamenyekanye cyane ubwo  yagaragazaga amarangamutima  ubwo ikipe ya Rayon Sports yakinaga na Kiyovu Sports. imyitwarire ya Asinah kuri uyu mukino wabaye kuya 29 Werurwe 2019 niyo yerekanye ko bafitanye umubano.

Devis D aritegura kwegukana Asinah Erra

Iby’urukundo rwa Asinah na Sarpong , umuhanzi David D ntabireba, kandi ahamya ko amukunda cyane azamwambika impeta mu minsi ya vuba.

Mu magambo ya David D ati”Asinah ni umwamikazi,byose muha ni agaciro ndamukunda.Impeta yawe ndayifite ntegereje ko umunsi ugera maze ntere ivi nkwambike impeta.”

Twagerageje kuvugisha Asinah Erra ngo agire icyo atangaza amare amatsiko abakunzi be , ariko  ntamakuru atangaza kuri iyi ngingo, abafana be  baracyari mu gihirahiro, hagati ya Sarpong an Davis  D  ninde  bakundana byanyabyo.

                  Asinah uzambikwa impeta na Davis  D

Amakuru akomeza shimangirako Davis D yamaze no kugura  imodoka y’igitangaza  azajya amutemberanamo n’u ukunzi we Asinah,

Uyu muhanzi umaze kwigarurira imitima ya benshi ,twavugago  ari mu bitaramo yise  “Sex concert tour”bizazenguruka igihugu.

David Maira/Celebzmagazine

Bana natwe tugususurutse umenye




One thought on “Ese koko Asinah azemera Davis D amwambike impeta atere umugongo Sarpong?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *