Ese koko abapfuye bazazuka,nyuma y’urupfu se ho hari iki?

Usanga abantu benshi ku Isi bibaza iherezo nyuma yo gupfa,bamwe mu bamenyi ba Bibiliya n’abemera umwana w’Imana Yesu Kirisitu, bemera badashidikanya ko nyuma yo gupfa hazabaho izuka ry’abantu bose ubwo bazaba bagarutse ku Isi guciribwa imanza z’ibyo bakoze bagifite ubugingo bemeza ko kandi uzaba warakoze neza azahabwa ijuru ry’umudendezo naho abakoze nabi bakazajya mu muriro utazima ubuziraherezo.

Hari n’abandi bavuga ko iyo umuntu apfuye urubanza rwe ruba uwo munsi mu gihe cyo gushyingurwa akajya mu Ijuru cyangwa agahira mumva,abandi nabo bati iyo umuntu apfuye aba arangije ibye ntakindi kintu gikurikira nyuma y’urupfu  iyo umuntu apfuye arabora bikarangira abasigaye bakagumya kumwibuka ariko we aba yarahindutse ubutaka .

Izi mpaka mubyukuri usanga zakemurwa n’uwaba yarapfuye  nyuma y’imyata 5 akagaruka avuga ibyo ya bonye ,ariko ntibyashoboka Imana isumba byose yohereje ubutumwa buri mu gitabo cya kamarampaka bise Bibiliya gikubiyemo bimwe mu bisubizo by’ibi bibazo.

Ese bibiliya ibivugaho iki?

Bibiliya ivuga ko abizeye muri Kirisitu no mubugingo bagomba kubona ijuru ntagushidikanya,urupfu ni kure yabo bazibanira n’Imana ubuziraherezo(Abakorinto 5:6-8) ugakomereza muri Abafilip(1:23) hari abazazuka bagahabwa umubiri mushya udapfa Abatesaloniki(4:13-17) .

Yohana (3:16,18….36) havuga ko uzabasha kubana na Kirisitu azajya mu Ijuru,kuko bazaba barababariwe ibicumuro byabo, bazaba ari abere imbere y’Imana n’Abamarayika.Bibila ikomeza ivugako ntamwizera uzahomba ahubwo utarafashe Yesu Kirisitu nk’Umwami we, ari mu banyagihombo.

David Mayira-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *