Ese Bebe Cool yaba yatangiye kugabwaho ibitero bimuhitana?Yarusimbutse, Dizzy Nuts Gaiwango amubera igitambo 

Nkuko tubikesha “East African Vibes”,uwitwa Dizzy nuts Gaiwango yahitanywe n’impanuka yabereye mu muhanda wa Jinga muri Kireka mu gitondo cya kare cy’uyu wa mbere yarigamije guhitana umuhanzi w’umunyapolitike Bebe Cool.
Dizzy Nuts killed while opening Bebe Cool’s Hummer at Kireka
Dizzy yahitanywe n’impanuka
 
Ubuhamya bwatanzwe na MC Cooler Man wari ukurikiye iyi modoka yarimo  Dizzy na Bebe cool  wabonye iby’iyo mpanuka, yavuze ko yabonye imodoka iza yirukanka isatira iyari itwaye nyakwigendera.
Ati”Hari  mu ma saaha ya 2:00 z’igicuku ubwo imodoka itabashije kumenyekana yaje yirukanka ituruka i Jinja ihita ikubita imodoka yarimo Bebe cool mu gihe Dizzy yarimo afungura urugi rw’imodoka, iyo modoka ihita yirukanka irakomeza Dizzy ahita ahasiga ubuzima,hari n’undi mugabo wari kuruhande wacitse amaguru.”
Ssaka Mwebe,Manager wa Victoria Club nawe yatangaje  ko Bebe Cool yari muri yo modoka hamwe n’inshuti ze, mu gihe iyo mpanuka yabaga ubwo Dizzy yarimo afungura urugi rw’imodoka ya Bebe cool yo mu bwoko bwa Hummer.
Bebe Cool yarusimbutse
Ibi bibaye nyuma y’uko n’ubundi  urugo rwa Bebe Cool rwari ruherutse kwibasirwa n’abantu  batazwi ndetse hakandikwa inyandiko zivuga ko azicwa azira kwamamaza Perezida Kaguta Yoweri Museveni dore ko umugore we n’abana bari bahungiye mu Rwanda.
Mbitezimana Isaac-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *