Elizabeth Michael Lulu yahamwe n’icyaha cyo kwica uwari umukunzi we Steven Kanumba

Umukinnyi wa Film muri Tanzania Elizabeth Michael  uzwi cyane ku izina rya Lulu urukiko rwamuhamije icyaha cyo guhitana uwari umukunzi we Steven Kanumba ahanishwa igifungo cy’imyaka 2.

Lulu yinjira mu rukiko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere taliki 13 Ugushyingo 2017  nibwo umucamanza Jaji Sam Rumanyika yasomye umwanzuro w’urukiko ku cyaha cyakozwe na Elizabeth Michael Lulu maze bemeza ko abatanga buhamya bose yatanze byari amatakirangoyi ahamwa n’icyaha cyo kwica uwari umukunzi we Steven Kanumba .

Ibisobanuro byatanze n’umucamanza yagize ati” Taliki 7 umwaka wa 2012,Lulu yafunzwe azira kwica uwari umukunzi we Steven Kanumba,nyuma yarafunguwe by’agateganyo bamusaba gutanga abagabo bamushinjura.Umutangabuhamya yatanze yemeje ko ngo Lulu yamubwiye ko Stiven Kanumba yari yasinze yitura hasi.Nyuma y’uwo mutangabuhamya undi yatanze niwe wamugwishije mu mutego kuko we yemeza ko babanje kurwana bapfa ko Lulu amuca inyuma,bidatinze bumva ruru ari gutaka ngo Stiven arapfuye.”

Image result for Elizabeth Lulu

Umucamanza Jaji Sam Rumanyika ngo urukiko rushingiye kuri ubu buhamya hakiyongeraho ibizamini byo kwamuganga bigaragaza ko Lulu yashe umukunzi we mu buryo butunguranye.

Urukiko rwasabye umwunganizi w’uregwa Peter Kibatala kugira icyo yongeraho asaba urukiko kumugabanyiriza ibihano .Ati”Lulu niwe mwana  umuryango ufite utunze ababyeyi be kuko badafite ubushobozi.”Urukiko rwanzuye ko ahanishwa igifungo cy’imyaka 2.

 

Mu gihe gito iyi nkuru ibaye kimomo abenshi mu byamamare basanzwe basabana na Lulu barimo Diamond,Wema Sepetu n’abandi  bagaragaraje umubabaro ukabije no kumwihanganisha.


Uko niko bifatanyije mu mubabaro

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *