Elizabeth ‘Lulu wahururiwe n’itangazamakuru ari mu mayira abiri guhamwa n’ubwicanyi no kugirwa umwere

Mu gihe cy’imyaka 5 nyakwigendera Steven Kanumba yitabye Imana mu buryo butunguranye uwari umukunzi we Elizabeth ‘Lulu’ agashinjwa kubigiramo uruhare,uyu munsi urukiko rusoma umwanzuro wanyuma uyu mukinnyi wa film yaje yambaye imyenda imupfuka mu maso ahururirwa n’itangazamakuru.

Elizabeth ‘Lulu’ Michael ushinjwa kwica uwari umukunzi we  Steven Kanumba atabigizemo uruhare,ku munsi w’ejo taliki 24 Ukwakira 2017 nibwo yari yitabye urukiko banzura ko kuri uyu wa Gatatu ari bwo hemezwa umwanzuro w’urukiko guhamwa n’icyaha cyangwa kugirwa umwere.

Lulu n’abamuherekeje

Iyi nkuru dukesha Bongo5 ,ngo ubuhamya bwari busigaye ngo urukiko rwanzure bwari ubwa Josephine Mshumbisi wari umuganga mukuru wa nyakwigendera  Kanumba. Dr Josephine Mshumbisi wifashishije inyandiko kuko atari mu gihugu,buvuga ko Steven yatabaje umuganga yarembye asanga afite ikibazo mu maraso ndetse ubwonko butakira neza umwuka nuko mu gihe gito ahita apfa. Umucamanza yirinze kugira icyo yongera kubyanditswe n’umutangabuhamya umwanzuro awuharira urukiko.

Elizabeth Michael ukekwaho kwica Kanumba Steven yongeye kugezwa mu rukiko nyuma y’imyaka itanu ishize avuye muri Gereza, urubanza rwe ruri kuburanishwa mu mizi mu Rukiko rw’Ikirenga rwa Tanzania.

Nyina wa Kanumba yitabiriye uru rubanza

Mu ijoro ryo ku itariki ya 6 Mata 2012 nibwo Elizabeth Michael yajyanwe mu gihome nyuma y’urupfu rwa Kanumba aho yashinjwaga kuba ari we wishe uyu musore bakundanaga. Yafungiwe igihe kigera ku mwaka muri Gereza ya Segerea nyuma aza gufungurwa by’agateganyo.

Mu iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, Urukiko rwisumbuye rwa Kisutu rwanzuye ko nta bimenyetso bishinja uyu mukobwa icyaha yari akurikiranyweho bityo rutegeka ko afungurwa by’agateganyo. Ubushinjacyaha bwajuririye uwo mwanzuro biza kwemezwa ko uru rubanza ruburanishwa n’Urukiko rw’Ikirenga.

Related image

Ubwo aherutse gufungwa

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Ukwakira 2017 Elizabeth Michael (Lulu) yitabye Urukiko rw’Ikirenga rwa Tanzania yongera gusomerwa icyaha ashinjwa, ubushinjacyaha bwagaragaje ko uyu mukobwa ari we wishe akubise Kanumba ikintu mu mutwe.

Lulu ushinjwa kwica umukunzi we

Elizabeth Michael (Lulu) yisobanuye mu buryo bwimbitse ashimangira ko nta ruhare na ruto yagize mu rupfu rwa Kanumba Steven umaze imyaka itanu atabarutse. Yavuze ko uyu musore yaguye hasi ubwo yarimo amwirukankaho biza kumuviramo urupfu.

Kanda hano wihere ijisho uko yahururiwe n’itangazamakuru

 

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *