Edyzzon umuhanzi mushya utanga icyizere cy’ejo hazaza ha muzika nyarwanda

Tumaine Elyse ukoresha izina rya Edyzzon mu muziki ni umuhanzi mushya utanga icyizere ,by’akarusho yakoranye na Nasson Solist indirimbo nshya “Mu biganza” igamije kwimika urukundo mu mitima ya benshi.

Nkuko dukunze kugirana ikiganiro n’abahanzi bashya bafite impano,Celebzmagazine.com twagiranye ikiganiro n’umuhanzi mushya  witwa Edyzzon adusangiza byinshi bikubiyemo imishinga ye mu bya muzika n’intego afite.

Edyzzon ni umusore ufite imyaka 22 y’amavuko uvuka mu Karere ka Ngoma ariko ukorera muzika mu mujyi wa Kigali.

Yadusangije uko yinjiye mu mwuga wo kuririmba. Edyzzon yatangiye muzika mu mwaka wa 2013.Yakuze yiyumvamo impano y’umuziki asoje amashuri yisumbuye aracumbika  ngo yisuganya kugira ngo azinjire mu kibuga yiteguye gukora indirimbo zizanyura abanyarwanda n’abandi bakunzi ba muzika muri rusange.

Mu mwaka wa 2015 nibwo yasohoye indirimbo ‘Biramvuna’. Avuga ko iyi ndirimbo yakunzwe ashingiye ku kuba yaracuranzwe kuri Radio, Televiziyo n’ahandi ndetse ngo n’inshuti ze zagiye zimubwira ko ari inziza.

Yavuze ko ari indirimbo imuteye ishema kuko ari yo iranga urugendo rwe mu muziki. Uyu musore avuga ko afite intego yo gukora muzika ifitiye igihugu akamaro ndetse nawe ubwe muri rusange.Ati”Ok….niteguye gukora indirimbo nziza mu buryo bw’imyandikire ifatika kandi indirimbo zinogeye amatwi abazumva byumwihariko bigakorwa kinyamwuga.”

Yavuze ko yifuza no gukora indirimbo zatuma amenyekana no mu mahanga.

Edyzzon yasohoye amashusho y’ndirimbo nshya “Mu biganza” yakoranye n’umuhanzi Nasson Solist wakunzwe mu ndirimbo ‘Mfite amatsiko’.Yemezako guhitamo Nasson ari uko ari umwe mu bahanzi bamubanjirije kandi akunda by’umwihariko wemeye kumushyigikira.

Uyu musore yahamirije Celebzmagazine.com ko intego afite ari kugeza ibihangano bye kure no gukora iby’abantu bakunze.

Yasoje asaba abakunzi ba muzika kumushyigikira,kumuba hafi ndetse yizeza kutazabajya kure ngo abatenguhe.
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO YE NSHYA AHURIYEMO NA Nasson

Wifuje gukomeza gukurikirana ibikorwa bye yaba youtube,facebook,instagram yitwa  Edyzzon official.

Abdou Bronze

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *