Eddy Kenzo yahuye na Perezida Museveni ahabwa ishimwe

Umuhanzi ukunzwe mu gihugu cya Uganda, Eddy Kenzo ku nshuro yambere yagize amahirwe yo guhura na   Perezida Museveni ashimirwa uruhare rwe mu kumenyekanisha igihugu binyuze mu bihembo yegukana ku isi anemererwa inkunga.

Uyu muhanzi uheruka kwegukana igihembo cya Africa Entertainment Awards – USA mu gice cyitwa he African Entertainer of the year 2019  yakiriwe na Perezida Museveni amushimira umurava agaragaza mu muziki n’uruhare rwe mu kumenyekanisha igihugu mu mahanga.

Ati”Nahuye n’umunyacyubahiro mu myidagaduro muri Afrika wanatwaye igihembo cya BET award,Edrisah Musuuza@Eddykenzoficial.Amateka ye ni ugukora cyane,gukura byihuse no kuba urugero rw’urundi rubyiruko.We n’itsinda bafatanya mbifurije ihirwe.”

ImageEddy Kenzo nawe yanze kwihererana ibyishimo abisangiza abafana be. Ati”Mugire amahoro!!Ndabashimiye kubw’umusanzu wanyu kandi ndashimira umukuru w’igihugu twagiranye ibihe byiza ku bw’umusanzu wanjye ku gihugu na Afrika muri rusange.

Image

Eddy Kenzo ni umwe mu bahanzi muri Africa bakunzwe bahanga udushya ndetse amaze kwegukana ibihembo 2 bikomeye ku isi birimo BET award na The African Entertainer of the year 2019

Akazuba Cynthia

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *