Eddy Kenzo yahunze urugo ata umugore n’umwana 

Edrisa Musuza uzwi nka  Eddy Kenzo ari mu bahanzi bakomeye muri Uganda kandi bakunzwe, bagiye begukana ibihembo bitandukanye nka “Bet Awards” kubera amashusho meza y’indirimbo asohora,nyuma yo kuvugwaho imico mibi yo guca inyuma umugore we byatumye haba ukutumvikana hagati yabo none batandukanye.

Umuhanzi Eddy Kenzo nyuma yo kubona ibibazo umugore we Rema akomeza amuzanaho amushinja kwandikirana n’abandi bagore , yahisemo kuva mu rugo rwe ajya gukodesha inzu ye wenyine ata umugore n’umwana.

Image result for Eddy Kenzo na RemaEddy Kenzo na Rema bamenyanye bataratekereza ko bazakora umuziki bakamenyekana, bafitanye umwana w’umukobwa babyaranye witwa Amaal Musuuza w’imyaka 3.

Inkuru dukesha Ikinyamakuru Scoop gikorera muri Uganda cyanditse iyi nkuru cyavuze ko amwe mu makuru aturuka mu nshuti za hafi z’uyu muhanzi  Eddy Kenzo, zemeza ko amaze iminsi akodesha inzu iherereye ahitwa Buziga aturutse Seguku aho yabanaga n’Umugore we  Rema Namukula

Scoop ikomeza ivuga ko amakimbirane mu rugo rw’umuhanzi Eddy Kenzo na Rema Namukula  yagaragaye mu Kwakira aho Eddy Kenzo ,umugore we Rema yamufataga yandikirana n’abandi bagore amagambo meza y’urukundo atigeze amubwira kuva babana.

Image result for Eddy Kenzo na Rema

Eddy Kenzo na Rema bafitanye umwana w’umukobwa

N’ikindi cyabyerekanye ko batanye ,mu muhango wo gushyingura  indabo Danz Kumapeesa wari umu-Producer ukomeye muri Uganda, aba bombi bagaragaye muri uwo muhango ariko ntawicaranye n’undi cyangwa se ngo amusuhuze .

David Mayira-celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *