Eddy Kenzo aravugwa mu rukundo n’umunyarwandakazi

Eddy Kenzo ari kuvugwa mu rukundo n’umukobwa bivugwa ko akomoka mu Rwanda.

Iyi nkuru ishyushye muri Uganda, ibinyamakuru biri kwandika bigaragaza ko nyuma yo gutandukana na Rema Namakula bikanamutera agahinda gakomeye ubwo uyu mugore babyaranye yamaraga kwishakira undi mugabo, ubu noneho yabonye ikizungerezi kimusimbura.

Ibinyamakuru byafashe iya mbere ku kwandika kuri iyi nkuru birimo nka Galaxy FM n’ibindi byibanda ku myidagaduro muri Uganda.

Umwe mu nshuti za hafi za Eddy Kenzo yabwiye Galaxy FM ko uyu mukobwa uri gukundana n’uyu muhanzi ari umunyarwandakazi gusa amazina ye ntabwo yigeze ayatangaza.

Yanavuze ko aba bombi bakunze guhurira ahitwa Fairway Hotel mu Mujyi wa Kampala bagahuza urugwiro. Ngo bombi bamaze amezi atanu bakundana uruzira imbereka.

Eddy abaye mu rukundo n’uyu mukobwa bivugwa ko ari umunyarwandakazi, yaba yinjiye mu bahanzi bo muri Uganda bari mu rukundo n’abakobwa bo mu Rwanda muri iki gihe barimo na Weasel wo muri GoodLyfe.

Akazuba Cynthia

Bana natwe tususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *