Eddy Kenzo arahakana amakuru yo gutandukana n’umugore we

Icyamamare muri muzika ya Uganda Eddy Kenzo yamaze gutangaza ko ibyamuvuzweho mu itangazamakuru byo kuba yaratandukanye n’umugorewe Rema Namakula,  atari ukuri ahubwo byose ari ibihuha baba bashaka gusebya umuhanzi wamaze kubaka izina rye bashaka kumusubiza inyuma bamusebya.

Ibi bibaye nyuma yaho urugo rwa Eddy Kenzo na Rema Namakula bavuzwe ko batakibana mu nzu imwe yewe bakanavuga ko Eddy Kenzo yamutaye mu nzu agahita ajya kwishakira indi akodesha agasiga umugore, bitewe nuko Rema atajyaga yizera Eddy Kenzo acyekako amuca inyuma akiryamanira n’abandi bagore.

Eddy Kenzo na Rema Namakula bafitanye umwaka w’umukobwa,ariko Eddy Kenzo we  afite undi mwana kuruhande Eddy Kenzo avuga ko uyu mugore we Rema afite umutima mwiza cyane kuko ntabwo yinubira aba bana abafata nkabe.

Umuhanzi Eddy Kenzo yagize ati”Abantu by’umwihariko abanyamakuru bandika inkuru batabanje kumpamagara ngo babone amakuru nyayo,bakora umwuga nabi .ntawamvugishije ngo abimbaze,ibi ni ugusenya umuntu yewe na muzika y’umuhanzi”

David MAYIRE- Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *