Ed Sheeran yanditse amateka atarigera yandikwa n’undi muhanzi ku isi

Mu magambo yuzuye ishimwe yageneye abafana be, uyu muhanzi Edi Sheeran yaciye agahigo nk’umuhanzi wakoze ibitaramo bikitabirwa n’abafana benshi ku kigero kiruta ibindi bitaramo byose byabayeho mu isi.

Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo Ed Sheeran yashimiye buri wese witabiriye ibitaramo bye biswe “DIVIDE Tour” arigukora bizenguruka hirya no hino ku isi byitwa (Tour) mu ndimi z’amahanga. Yagize ati”Nshimiye buri muntu wese waje muri ibi bitaramo.” Ed Sheeran abaye uwa mbere ugize umubare munini w’abitabirira ibitaramo akora kandi bitaranarangira.

Uyu musore ufite imyaka 28 y’amavuko abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yafashe umwanya aha agaciro abafana be bitabiriye ibirori bye aho agejeje abikora. Ibi bitaramo uyu muhanzi arimo gukora byatangiye muri Werurwe 2017 bikaba bigeze kure cyane byenda kurangira kuko mu mezi abiri gusa ari imbere niyo Ed Sheeran azasoza ibi bitaramo, akazabisoreza ahitwa Chantry Park akaba ari nawo mujyi avukamo.

Biteganyijwe ko ibi bitaramo bizarangira bitwaye iminsi igera kuri 893 ari byo agendaho byonyine. Ibi bikaba bibaye amateka kuko ibitaramo byari byarakoze iminsi myinsi ku isi ni ibyitwa U2 kugeza birangiye byatwaye iminsi 760.

Pollstar,ikinyamakuru gitara inkuru zijyanye n’umuziki mu Bwongereza kuri uyu wa gatandatu cyatangaje ko ibi ari ubwa mbere bibayeho mu mateka y’isi mu gisata cya muzika. Ubu ibi bitaramo bya Ed Sheeran birabarirwa mu kayabo ka miliyoni 736 z’amadolari y’Amerika, ari yo ahwanye nasaga miliyoni 606 z’amayero y’Iburayi.

Ibyongera gushimangira ubudahangarwa bwa Ed, ni  ibitaramo byari ibyambere ku isi U2 byarangiye byinjije agera kuri miliyoni735 z’amadolari y’Amerika, ahwanye nakayabo ka miliyoni 606 z’Amayero akoreshwa Iburayi. Ibi bitandukanye kure n’ubudahangarwa uyu mugabo agaragaje kuko ubu yamaze kurusha arenga miliyoni U2 asaga miliyo y’amadolari mu gihe Sheeran agurisha amatike ku giciro kiri hasi ho 14% ugereranyije n’amatike ya Irish Band yakoze tour yitwa U2 kugeza ubu yari ikiri kumwanya wa mbere.

Sibyo gusa kuko Sheeran amaze kwegukana agahigo nk’umuhanzi wagize ibitaramo byitabiriwe n’abafana basaga miliyoni 7.3. Birateganywa ko Divide Tour ya Ed izarangira yitabiriwe n’abafana bagera kuri miliyoni 8.5 mu bihugu 43 yayikoreyemo. Umuterenkunga wa Ed Sheeran ,Stuart Camp yadize ati”Mukuri ibi bintu Ed akoze ni ibitangaza” 

Twabibutsa ko indirimbo za Ed kuri album ye imwe ikozwe n’ize wenyine zirimo Beautiful People na I don’t care ari zo zamaze ukwezi ziri ku mwanya wambere mu kwezi gushize mu gihugu cy’Ubwongereza. Naho umuzingo (album) w’izo afatanyije n’abandi bahanzi nka Justin Bieber, Eminem, Card B na Bruno Mars, niyo Album yagirishijwe cyane kurusha izindi mu Bwongereza muri uyu mwaka wa 2019.

BIRYOHEYE IJISHO

Theogene Uwiragiye

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *