Ebola igaragara muri Congo yinjiye mu bibazo bihangayikishije isi,u Rwanda bihagaze gute? 

Nkuko bitangazwa n’umuryango ushinzwe kwita ku buzima ku isi W.H.O, icyorezo cya Ebola kimaze gufata indi ntera kuburyo bitakiri ikibazo cyireba abaturage ba Repubulika iharanira Democarasi ya Congo gusa, ahubwo bireba abatuye isi muri rusange.

Nkuko bigaragara ibi bishobora gutera ibihugu bikize ku isi gutanga amafaranga menshi cyane.Gusa ubu umuryango ushinzwe iby’ubuzima ku isi, uremeza ko ikwirakwira ry’icyorezo cya Ebola kirinzwe bihagije ku buryo kitari gukwirakwira cyane mu gace Congo iherereyemo. Imibare itangwa na W.H.O igaragaza ko icyorezo kimaze guhitana abarenga 1,600. 

Mu cyumweru  gishize nibwo Ebola yagaragaye bwa mbere mu mujyi  Goma, umujyi utuwe n’abarenga Milliyoni y’abaturage. Ibi bisa nk’ibyabaye muri Afurika y’Uburengerazuba ubwo mu myaka ibiri gusa kuva 2014 kugera 2016 abarenga 11,000 bari bamazevguhitanwa n’icyoirezo cya Ebola.

Uko Tedros Adhanom Ghebreyesus umuyobozi mukuru w’umuryango wita ku buzima ku isi W.H.O abibona

Mu ijambo rye umuyobozi mukuru w’umuryango wita ku buzima ku isi W.H.O, Tedros Adhanom Ghebreyesus,yatangarije i Geneve mu Busuwisi, yagize ati”Igihe ni iki ngo isi ibyitondere”. Yakomeje avuga ko yamaze kwemera ko nta rujya n’uruza rw’abajyenzi haba ku bibuga bya siporo cyangwa ibibuga by’indege byemewe kubari mu gace kamaze kugeramo icyorezo cya Ebola.

Umuryango ushinzwe iby’ubutabazi ku isi (Red Cross) uvuga ko abantu bamaze kwiyakira ku bijyanye n’impinduka z’ibiri kuba”nubwo ntacyo byahindura ku bijyanye n’ukuri ku bazize icyorezo cyangwa se abagizweho ingaruka na cyo, turizera ko abatuye isi muri rusange batazazuyaza mu gusobanukirwa ubukene icyorezo gisigiye abaturage ba Congo”

Uburyo hari ingorane zikomeye muri Congo

Icyorezo gishyirwa ku mwanya wa kabiri mu mateka y’isi cyatangiye muri Kanam 2018, ubukimaze kwibasira hafi intara ebyiri zirimo Kivu ya ruguru ndetse n’intara ya Ituri.

Mu barenga 2,500 bamaze kwandura indwara ya Ebola, abarenga 1600 bamaze guhitanywa na cyo. Bivugwa ko byibura bifata iminsi 224 kugira ngo abantu 1000 bafatwe na Ebola, bitandukanye no muri RD Congo aho mu minsi 71 gusa abarenga 2000 baba bamaze gufatwa n’iyi ndwara. Inkuru zirenga 12 zitambuka mu itangazamakuru zivuga ku cyorezo cya Ebola.

Indwara ya Ebola irandura

Hafi 99% irandura kuko abarenga 161,000 barayihawe. Gusa ntabwo yandura kuri buri muntu wese ahubwo yandura ku muntu wagiranye imishyikirano ya hafi n’uwayanduye. Ikigaragara ni uko ikwirakwira rya Ebola ryiyongereye mu gihe yafataga agace kose k’Afrika y’uburengerazuba, bikaba biri no mu mpamvu Ebola yiyongereye cyane kuri iyi nshuro.

Gusa umuryango ushinzwe iby’ubuzima ku isi HWO, Watangaje ko hari impungenge zikomeye ku bihugu bituranye na Congo nka Uganda ndetse n’u Rwanda nkuko byagaragaye, Ebola yamaze guhitana babiri muri Uganda ndetse ko n’u Rwanda ruri mu byago bikomeye nk’igihugu gihana imbibi n’umujyi wa GOMA ho muri RD Congo.

 Abajijwe niba isi hari icyo iri gufasha mu buryo bw’amafaranga mu gukemura ikibazo, umuyobozi w’umuryango ushinzwe ubuzima yavuze ko hari habazwe byibura asaga milliyoni 98 z’ amadolari y’America  kuva muri Gashantare kugeza Nyakanga, gusa ngo habonetse milliyoni 54 zonyine.

 

Theogene Uwiragiye

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *