Dwayne Douglas Johnson, uzwi nka The Rock muri Cinema ni muntuki?-Video ikiganiro kirambuye

The Rock, ari we Dwayne Douglas Johnson, afite imyaka 42, yavukiye mu Mujyi wa Hayward, Leta ya California muri Leta Zunze Ubumwez’Amerika (USA) tariki 2 Gicurasi 1972 akaba umukinnyi wa kaci winjiye muri sinema aba umwe mu bakinnyi ba Filimi bakize muri USA.

Image result for Dwayne Douglas Johnson

Nyina ni Umunyamerika kazi witwa Ata Johnson, se akaba umunya Canada, Rocky Johnson, umukinnyi wakaci (wrestling) wabigize umwuga ariko wacyuye igihe. Ise wa the Rock akomoka ku bantu bafite uruhu rujya kwirabura bo mu bwoko bwitwa Black Nova Scotian.

Nyina akomoka ku mubyeyi na we wigeze kuba umukinnyi wa Catch/wrestling (kaci) wabigize umwuga, umukino muri USA bita Wrestling ari byo gukirana mu Kinyarwanda.

The Rock akiri umwana, se yamujyanaga mu bihugu bitandukanye aho yabaga yagiye mu marushanwa yo gukirana, bituma na we akura akunda uwo mukino, nubwo yabanje gukina football y’abanyamerika (rugby) mu 1995, nubwo yaje kuyireka kubera impanukayakoze akavunika umugongo.

Related image

Amaze gukira, yatangiye kwitoza gukirana, azakuvamo inkiranyi yo mu rwego rwo hejuru.

Mu 1996, Dwayne Douglas Johnson (The Rock), nibwo yinjiye mu mukino wa kaci nyirizina, akina mu matsinda akomeye nka The Nation Domination ndetse aza kuba indashyikikirwa  muri iryo tsinda ari bwo yatangiye kwitwa the Rock.

Itsinda rya the Nation Domination ryaje gushwana, ajya mu ryitwa the “Corporation” ryaje kumwirukana ajya mu rindi “The Peoples Champion”.

Mu mwaka wa 2000, The Rock yasezeye mu mukino wo gukirana, atangira kugerageza amahirwe ye muri cinema.

Film ye ya mbere yakinnye yitwa The Mummy Returns mu 2001. Muri uwo mwaka kandi yongeye kugaruka muri kaci, ariko akomeza no gukina film.

Related image

Muri 2002 yakinnye film yitwa The Scorpion King, yaje I ifitanye isano n’iyambere The Mummy Returns yo muri 2001.

The Rock yashakanye na Dany Garcia, ariko baje gutandukana bafitanye umwana w’umukobwa witwa Simone Alexandra mu mwakawa 2001.

The Rock, ari we Dwayne Douglas Johnson, yaranzwe no kugira umuhate cyane mu buzimabwe, kuko yahuye n’ibibazo byinshi byatumye rimwe na rimwe asa n’uwiheba ariko yanga gucika intege. Iyi ni nayo ngingo y’iki kiganiro twifuje kubagezaho,muri Celebs magazine.

Image result for Dwayne Douglas Johnson

Mu kiganiro the Rock yagiranye n’urubuga  rufite na televiziyo, avuga ukuntu yavuye mu bukene bukabije akagera ku rwego rw’umukinnyi wa film ubarirwa mu bakize cyane muri USA.

Mu kiganiro cye, kiri mu rurimirw’icyongereza, the Rock agira abantu inama z’ukuntu umuntu afata ibyobenshi bakwita inzozi bigahinduka ukuri.The Rock ni we mwana wonyine wavutse kuri nyina na se, ariko yabanaga na nyina gusa.

Image result for Dwayne Douglas Johnson

VIDEO-Ikiganiro kirambuye

Akazuba Cynthia-Celebzmagazine.com 

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *