DRC:Martin Fayulu yabuze abamujya inyuma mu myigaragambyo

Nyuma yuko Martin Fayulu utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo atsinzwe amatora y’umukuru w’igihugu na Félix Tshisekedi , yahamagaje imyigaragambyo yo kwamagana ibyavuye mu matora yitabirwa n’abanyekongo bamushyigikiye basaga icumi gusa.

Image result for Martin FayuluMu mpera z’icyumweru gishize nibwo urukiko rushinzwe kurengera itegeko nshinga muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo rwatangaje mu buryo bwa burundu  ko Félix Tshisekedi ariwe watsinze amatora y’umukuru w’igihugu yabaye ku itariki ya 30 y’ukwezi gushize kwa cumi na kabiri.

Ibi byatumye ku munsi wo kuwa mbere  Martin Fayulu umwe mubatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ahamagarira abamushyigikiye kujya mu mihanda bakigaragambya  mu rwego rwo kwamagana icyemezo cy’urukiko rushinzwe itegeko nshinga ,ariko umubare w’abitabiriye iyo myigaragambyo uba mbarwa.

Gusa kurundi ruhande ariko hari amakuru avuga ko mu murwa mukuru wa Kinshasa hari huzuye abapolisi benshi bafite intwaro bityo bikaba ari yo mpamvu iyo myigaragambyo ititabiriwe n’abantu benshi.

Martin  Fayulu, watangajwe n’akanama k’amatora ka Kongo ko ari we wakurikiye mu majwi Felix Tshisekedi, ntiyemeye ibyatangajwe n’akanama gashinzwe gutegura amatora muri kongo ( CENI)  ndetse aza no gutanga ikirego  ariko urukiko rushinzwe ‘itegeko-nshinga rutesheje agaciro ubujurire bwe.

Nyuma y’icyemezo cy’urukiko rushinzwe itegeko-nshinga ku cyumweru, Martin  Fayulu yavuze ko yifata nka perezida wa Kongo wemewe n’amategekondetse akaba yarasabye amahanga kutemera ibyavuye mu matora byatangajwe n’akanama k’amatora ka Kongo.

Yavuze kandi ko SADC, umuryango w’iterambere ugizwe n’ibihugu 16 byo mu Majyepfo y’Afurika – na Congo ibereye umunyamuryango – yifurije ishya n’ihirwe bwana Tshisekedi mu mirimo mishya yatorewe, nta soni igira.

 

Shimiyimana Emmanuel




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *