DRC/Rwanda: Ibihugu byombi byashyizeho umukono ku bucuruzi bwa zahabu

Ubwo  Perezida w’ u Rwanda, Paul Kagame yahuraga na mugenzi wa Congo-Kinshasa, Félix Tshisekedi byashyizeho umukono ku masezerano y’ u bucuruzi bwa zahabu.

Aya masezerano yashyizweho umukono ubwo abaperezida bombi bahuraga bitunguranye bikarangira baganiriye ku bukungu aho bumvikanye ko ibihugu by’ u Rwanda na Congo-Kinshasa bishyirahamwe hagamijwe kwiteza imbere.

Ambasaderi w’ ishyirahamwe nyafurika rirwanya ruswa (UNIS, )Jean-Jacques Lumumba yahise asaba ko aya masezerano ku bucuruzi bw’ amabuye y’ agaciro hagati y’ u Rwanda na Congo-Kinshasa aba mu mucyo.

Jean-Jacques Lumumba yagize ati” Nifuza ko aya masezerano yiganje ahanini ku bucuruzi bw’ izahabu azubahirizwa kandi bikagendera mu mucyo hubarizwa ukuri kandi akagirira abaturage b’ impande zombi akamaro ndetse n’ inyungu”.

Nibwo bwa mbere u Rwanda na Congo-Kinshasa bigiranye amasezerano ateye atya kuko mu myaka yashyize ahubwo u Rwanda rwashinjwaga kwinjiza amabuye y’ agaciro aturutse muri Congo-Kinshasa ndetse rukaba n’ urwa mbere mu kugurisha ubwoko bwiza bwa zahabu ku isoko mpuzamahanga.

N’ ubwo bimeze bityo, U Rwanda ntirwigeze rwemera ibyo rwaregwaga ahanini byagiye bitangazwa mu maraporo y’ imiryango mpuzamahanga itegamiye kuri za Leta.

Mu gihe aya masezerano ku bucuruzi bwa zahabu azarushaho kubahirizwa abaturage b’ ibihugu byombi bazarushaho gutera imbere mu buryo cyangwa ubundi ndetse n’ ubucuruzi bwambukiranya imipaka buzamuke.

Ku ruhande rumwe, Congo-Kinshasa ibarizwa mu bihugu bya mbere ku isi bifite umutungo kamere mwinshi ku buryo ubushakashatsi butandukanye budahwemye kwerekana ko ubuyobozi bushoboye kuwucunga neza abaturage bacyo bamererwa neza.

Abacukuzi gakondo ba zahabu muri Kasai

Ku rundi ruhande, abayobozi ba Congo-Kinshasa batisubiyeho n’ ubundi abaturage bazakomeza gukena mu gihe umusaruro uva muri uwo mutungo uzarushaho kuzamura abanyamahanga nk’ uko byahoze.

Gaston Rwaka/Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *