DRC: Perezida Felix Tshisekedi yiteguye guhangana n’ abahungabana umutekano atashatse kuvuga

Nyuma yo kumenyeshwa ko hari inyeshyamba zatangiye kurwanya ubutegetsi bwe mu Ntara ya Kivu y’ Amajyepfo, Perezida wa Congo-Kinshasa , Felix Antoine Tshisekedi yahamagaje inama ya gitaraganye  ayitumiramo abayobozi batandukanye bahagarariye inzego zose z’ umutekano.

Muri iyi nama idasanzwe yabaye kuwa 9 Nyakanga 2020, Perezida Felix Tshisekedi yaganiriye n’ abasirikare bakuru bahagarariye intara zose z’ igihugu.

Amakuru agera kuri Celebzmagazine aturuka mu Burasirazuba bwa Congo-Kinshasa yemeza ko iyi nama y’ umutekano idasanzwe gusenya ibirindiro bitandukanye by’ nyeshyamba zivugwa mu misozi miremire ya Fizi, Mwenga muri Kivu y’ Amajyepfo.

Iki kibazo cyahawe agaciro ku rwego rwo hejuru muri Congo-Kinshasa cyatumye Perezida Felix Tshisekedi asubika urugendo yagombaga kugirira i Buruseli mu Bubiligi kuwa 3 Nyakanga 2020 ubwo yanze kurwitabira akeka ko bishobora gukomera adahari.

Nubwo bivugwa ko izi nyeshyamba zaturutse hanze y’ igihugu cya Congo-Kinshasa, mu nama Perezida Tshisekedi yateguye nta muntu cyangwa se igihugu yatunze agatoki.

Nubwo bimeze bityo, Zambia, South Sudan na Angola  byagiye bishyirwa mu majwi na Guverinoma ya Congo-Kinshasa ko bishobora kuba bifasha izo nyeshyamba.

Gaston Rwaka/Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *