DRC/ Ituri : 11 baguye mu mirwano hagati ya FARDC n’ inyeshyamba za CODECO

Abantu 11 nibo baguye mu mirwano yabaye hagati ya FARDC n’ inyeshyamba za CODECO mu duce twa Gobuji na Dyaro muri zone ya Djugu (Ituri)  kuwa 23 Kamena 2020.

Amakuru dukesha Radio Okapi yemeza ko muri iyi mirwano haguyemo abasirikare batatu ba Leta Congo-Kinshasa ndetse n’ abandi batatu bakomereka bikomeye.

Umuvugizi wa FARDC muri Ituri, Lt. Jules Ngongo yatangaje ingabo za Leta zahannye byimazeye izi nyeshyamba zari zimaze iminsi zica abaturage ndetse zinabambura imitungo yabo ku ngufu.

Lt. Ngongo avuga bishe inyeshyamaba nyinshi ndetse banafatamo infungwa 8 zirimo n’ umwe mu bayobozi bazo bakuru ukunze kwitwa NDENGOTE.

Aya makuru akomeza kuvuga abaturage batuye mu duce twegereye aho iyi mirwano yabereye nka Torges, Gbi ndetse na  Joo bahise bahunga batinya ko abkwicwa n’  inyeshyamba za CODECO.

Mu gihe ingabo za Leta zikomeje gukirikirana abarwanyi ba CODECO, Lt Ngongo yavuze ko mu ngabo za FARDC batakaje umusirikare umwe gusa.

Ineza Carine/Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *