DRC: Inyeshyamba ADF/LANU zimaze guhitana abantu 800

Mu bitero umutwe w’ inyeshyamba ADF/LANU zagiye zigaba hagati ya 2019 kugeza muri Kamena 2020, bimaze guhitana abaturage 800 mu Burasirazuba bwa Congo-Kinshasa mu gace ka Beni.

Iyi nkuru dukesha raporo ya Loni yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 6 Nyakanga 2020, ubwo yashimangiraga ko uyu mutwe w’ inyeshyamba waturutse muri Uganda ukomeje kwibasira abaturage bo mu duce twa Beni no mu nkengero zaho.

Ubucukuzi bw’ amabuye y’ agaciro, gucuruza imbaho z’ ishyamba ni bimwe mu bikorwa ADF/LANU ikorera aha muri Congo-Kinshasa ifatanyije na bamwe mu bayobozi bakuru b’ iki gihugu ndetse n’ abandi bo muri Uganda.

ADF/LANU yatangiye ibikorwa bihungabana abanyekongo muri 2000 nubwo ingabo za FARDC zifatanyije na MONUSCO bakomeje kurwanya uyu mutwe ntacyo byagiye bitanga.

Kugeza magingo aya, imikorere n’ imbaraga za ADF byakomeje kuyobera amahanga mu gihe Perezida Joseph Kabila na Felix Antoine Tshisekedi wamusimbuye batawhemye kwizeza abaturage ko bagiye gukora iyo bwabaga kugira ngo birukane izi nyeshyamba zihora zibaraje inshinga.

Albert Rugwiro/Celebzmgazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *