DRC/Bukavu: Abaganga bateguye imyigaragambyo igipolisi kiyiburizamo

Mu Ntara ya Kivu y’ Amajyepfo mu Mujyi wa Bukavu , ishyirahamwe ry’ abaganga bateguye imyigaragambyo polisi y’ iki gihugu ikorera muri uwo Mujyi yahise iyiburizamo.

Nubwo bimeze bityo, abaganga batari bacye batangarije VOA ko banyuzwe kuko ngo icyo bashakaga ni ukwerekana umubabaro bafite ndetse no kurushaho kumvikanisha ijwi ryabo.

Bati” Ntabwo byumvikana uburyo umuntu ufitiye sosoiyete akamaro nk’ umuganga ushinzwe kubungabunga ubuzima bw’ abantu amara amezi 6 atabona umushahara we ndetse n’ agahimbazamusyi , ibi biteye isoni bigaragaza ko nta buyobozi bwiza dufite”.

Amakuru agera kuri Celebzmagazine kandi ifitiye gihamya yemeza ko usibye abaganga bagerageje kwigaragambya abakozi benshi muri Congo-Kinshasa bugarijwe n’ ikibazo cyo gukora badahembwa mu gihe Perezida Felix Antoine Tshisekedi yari yiyemeje guhindura aya mateka agayitse.

Congo-Kinshasa ni kimwe mu bihugu bya Afurika bifite amahirwe menshi yo kwiteza imbere bitewe n’ umutungo kamere ifite ushingiye ahanini ku mabuye y’ agaciro , amashyamba menshi ndetse n’ amazi ashobora kubyara ingufu z’ amashanyarazi.

Ibi byose ntibikuraho ko umunyekongo abarirwa mu bantu batuye umubumbe w’ Isi babayeho nabi ndetse munsi y’ umurongo w’ ubukene mu gihe na none abakize badafite amahuriro n’ abakennye ibi iki gihugu kikaba kibisangiye n’ ibindi bihugu bya Afurika.

Gaston Rwaka/Celebzmagaizne.com

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *