Drake udateganya gusezerera umuziki yahishuye abaraperi 10 akunda ku Isi  

Aubrey Drake Graham wamenyekanye cyane nka Drake ni umunyamuziki, umucuruzi,Umukinnyi wa filmi, ni umuwanditsi ukomoka mu muri Canada, kuri ubu akaba akorera umuziki we muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Mu kiganiro yagiranye na Hollywood Reporters yahishuye ko adashobora kuva mu muziki ndetse anatangaza n’abarapereri icumi kuri we yigiraho byinshi.

Image result for Drake

Drake uherutse gushyirwa ku rutonde rwa’abaraperi beza babayeho muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika,yatangaje imwe mu mishinga afite imbere. Aho yiganjemo gukora amafilimi ariko ababwira ko nubwo afite byinshi byo gukora muri Cinema adashobora kureka umuziki.

Ibijyanye no kureka umuziki Drake yagize ati “birashoboka ko nareka umuziki ari ko si none aha, ndimo gupanga uko nakwagura ibikorwa byanjye mbinyujije muri cinema gusa birumvikana ko n’umuziki uri mu byo ngomba kwagura”

Image result for Drake

Umunyamakuru amubajije ku abaraperi abona ko yakwigiraho , yahise akora uru rutonde rw’abaraperi 10,atekereza ko bafite byinshi bagezeho bafatanije umuziki na Cinema bityo nawe abona ko yabigeraho akoze nk’uko bakoze.

10.Cent
9.Ice Cube
8.Dr. Dre
7.LL Cool J
6.Eminem
 5.Nas
4.PDiddy
3.Common
2.JAY-Z
1.Pharrell Williams

Ildephonse Dusabimana-Celebzmagazine.com

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *