Dr Usta Kayitesi yitezweho guca akajagari mu matorero no guhoza amarira abayoboke

Mu mpera z’ukwezi kwa Gashyantare 2018 nibwo ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu Mujyi wa Kigali bwafashe icyemezo cyo gufunga insengero zitujuje ibisabwa, ku ikubitiro izigera kuri 714 zahise zifungwa mu Turere twa Gasabo, Kicukiro na Nyarugengendetse bigenda bityo mu gihugu cyose.

Image result for Dr Usta Kayitesi

Icyumweru gishize nibwo Prof Shyaka yasimbuwe na Dr Usta Kayitesi mu mirimo,kuri uyu wambere bahererekanya ububasha Prof Shyaka yasabye gukomeza gushyira imbaraga mu gukurikirana ko Abanyamadini n’amatorero bubahiriza amategeko, abantu ntibavutswe uburenganzira bwabo,ariko nabo bagakora ibyemewe n’amategeko.

Ati ”Amadini n’amatorero ni abafatanyabikorwa bakomeye, ariko murabizi si ibanga, hari aho byageze biduca mu myanya y’intoki n’ibyo amategeko ateganya ntibyubahirizwe, ibirinda Umunyarwanda ntibimurinde ahubwo bikamwonona.
“Ibyo rero ni inshingano z’uru rwego kugira ngo tubikosore. Abasenga basenge, batendereze Imana n’abatabikora babireke ariko bubahirije amategeko, ntawe babangamiye”.

Dr Usta Kayitesi uyoboye by’agateganyo urwego rw’igihugu rw’imiyoborere,yashimiye Minisitiri muri MINALOC ku murava yakoranye igihe cyose yayoboye urwo rwego, kandi aboneraho no kumwizeza ko we n’abakozi bafatanije bazakomereza aho yari agejeje kugira ngo bakomeze kuruteza imbere.

Ati ”Turakwizeza ko ishyaka wagiriraga urwego rw’igihugu tutazarishyira hasi.Ikindi ni ugusaba bagenzi banjye kugora inshingano z’icyo uru rwego rutegerejweho”.

Kuva urwego rw’igihugu rw’imiyoborere rwahabwa iryo zina muri 2011, rwayoborwaga na Prof Shyaka Anastase, kugeza ku itariki 18 Ukwakira 2018, ubwo yagirwaga Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu.

Akazuba Cynthia-Celebzmagazine.com

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *