Dr Richard Sezibera yibukije isi ibyiza byo gushora imari mu Rwanda

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererana w’u Rwanda Dr Richard Sezibera, kuri uyu wa mbere tariki 06 Gicurasi 2019, yitabiriye inama hagati ya Afurika n’Uburayi yiga ku bijyanye n’ubucurizi hagati y’iyo migabane yombi EU – .Africa Business Summit.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere  Minisitiri Sezibera yabaye umwe mu batanze ikiganiro ku nsanganyamatsiko igira iti “Icyerekezo gishya hagati ya Afurika n’Uburayi”.

Muri iyi nama, minisitiri Sezibera yasabye abashoramari b’Iburayi bifuza gushora imari muri Afurika kuza kuyishora mu Rwanda kuko igihugu cyiteguye kuborohereza.

Related image

Yibukije kandi ko u Rwanda ari igihugu cya kabiri cyoroshya ishoramari ku mugabane wa Afurika, kikaba icya gatanu ku isi umuntu ashobora kugendamo nijoro nta kwikanga, kikaba icyambere gifite abagore benshi mu nteko ishinga amategeko, ndetse n’icyambere ku isi mu kugira guverinoma ikorera mu mucyo.

Muri iyi nama kandi, Minisitiri Sezibera yanabonanye na Didier Reynders wungirije minisitiri w’intebe w’Ububiligi akaba na minisitiri w’intebe ndetse akanaba minisitiri w’ububanyi n’amahanga.

Hagenimana Thierry-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *