Dr.Peter Pham yabaye intumwa yihariye ya perezida Trump mu karere k’ibiyaga bigari

Deparitoma ya leta Zunze Ubumwe za Amerika itangaza ko Dr. J. Peter Pham ari we wagizwe intumwa yihariye ya perezida wa Amerika mu karere k’ibiyaga bigari ka Afurika.

Mu nshingano nshya ahawe, Dr Pham azahuza ibikorwa bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu rwego rw’umutekano ku mipaka, politiki n’iterambere ry’ubukungu mu karere k’ibiyaga bigari. Ni we kandi ushinzwe gushyigikira iterambere rya demokarasi, sosiyete sivile na gahunda z’icyurwa ry’impumzi ku bushake.

Nk’uko VOA ibitangaza, ngo mu mirimo ye, Dr. Pham azafatanya hafi na hafi na Su-sekreteri wa Leta ushinzwe ibibazo by’Afurika hamwe na ba ambasaderi bahagarariye Amerika mu bihugu bigize akarere k’ibiyaga bigari. Bazarebera hamwe uko Amerika yatanga umusanzu mu guharanira amahoro arambye, n’iterambere ry’ubukungu muri ako karere.

Dr. Pham yakoze imirimo itandukanye ku mugabane wa Afurika, no mu burasirazuba bwo hagati. Yari amenyerewe kandi no mu nzego z’uburezi muri kaminuza zo muri Amerika nka James Madison University aho yibandaga ku bumenyi bw’umugabane wa Afurika.

 

 Munezero Janvier/Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *