Umujyanama w’ibiro bya perezida wa Amerika yemeza ko Covid-19 yapfukamishije Amerika

Robert Redfield ukuriye ikigo cya leta ya Amerika cyo kurwanya ibyorezo yabwiye inteko ishingamategeko ko bakoze ibishoboka byose mu kurwanya iyi virus ariko “ukuri ari uko iyi virus yapfukamishije Amerika”.

Dr. Anthony Fauci says he can't stop Trump from talking at ...Dr Anthony Fauci,umujyanama w’ibiro bya perezida wa Amerika yemeza ko Covid-19 yapfukamishije Amerika

Bwana Redfield yavuze ko “iyi virus imwe kandi ntoya” izafata Amerika ikiguzi cya tiriyari $7.

Muri iyi nteko kandi Dr Anthony Fauci, umujyanama w’ibiro bya perezida wa Amerika, yavuze ko imibare y’ubwandu bushya iri kuzamuka cyane muri leta zitandukanye za Amerika.

Bwana Fauci yavuze ko iminsi iri imbere izaba ikomeye cyane kuko iki icyorezo kiri kuza bushyashya.

Aba bagabo b’inzobere mu by’ubuzima, imbere y’inteko ishingamategeko ya Amerika bahakanye ko nta wasabwe na Perezida Donald Trump ko bagabanya ikigero cyo gupima iyi virus.

Bavuze ibi nyuma y’uko mu mpera y’icyumweru gishize ubwo yiyamamarizaga muri leta ya Oklahoma, Bwana Trump yavuze ko yasabye ikipe ye kugabanya gupima abantu ngo imibare itangazwa y’abandura nayo igabanuke.

Bwana Fauci yabwiye inteko ati: “Mu byo nzi, nta muntu wo muri twe wasabwe kugabanya gupima. Ahubwo tuzakomeza kongera ibipimo bifatwa”.

Abashinzwe ubuzima muri Amerika baburira ko 80% by’ibitanda by’ibitaro biri gukoreshwa, ko ubushobozi bw’ubuvuzi bushobora kurengerwa mu minsi cyangwa ibyumweru biri imbere.

Dr Fauci yabwiye inteko ko “afite icyizere” ko urukingo rw’iyi virus ruzaba rwarabonetse mu mpera y’uyu mwaka wa 2020.

Hagenimana Thierry

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *