Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Dr. Alvera Mukabaramba na Ange Susuruka bifashishije twitter bagaragaje ko bashyigikiye Mwiseneza Josiane umaze kwigaruriye imitima ya benshi ku mwanya wa Nyampinga w’u Rwanda mu irushanwa rya Miss Rwanda.
Aba bombi babinyujije kuri Twitter. Dr. Alvera Mukabaramba yanditse ubutumwa bugufi agira ati “Tumutore” yerekana uwo ashyigikiye mu irushanwa ryo gushaka Nyampinga w’u Rwanda, nyuma y’aho uwitwa Ange Susuruka ushinzwe Marketing and sales promotion muri Tigo kuri urwo rubuga ashyizeho ifoto ya Mwiseneza avuga ko ari we mahitamo ye kandi amushyigikiye.
Dr. Alvera Mukabaramba yanditse ubutumwa bugufi agira ati “Tumutore”
Mu ijoro ryo kuwa Gatandatu taliki 5 Mutarama 2019, Mwiseneza Josiane yatambutse muri 20 bahawe amahirwe yo gukomeza guhatanira ikamba. Kuwa 13 Mutarama 2019 azerekeza mu mwiherero uzatorwamo Miss Rwanda n’ibisonga bye hazajya habaho guhatana haba mu bijyanye na siporo, kugaragaza impano, ubwiza bufite intego n’ibindi bazahabwa n’akanama nkemurampaka. Hazanitabwa ku itora ryo kuri internet, ndetse abahatana bazaba bashobora kuvuganira mugenzi wabo.
Ange Alice SUSURUKA MUTAMBUKA ushinzwe Marketing and sales promotion muri Tigo
Mwiseneza Josiane washyigikiwe cyane n’abafana kuva ku munsi wa mbere yinjira mu irushanwa rya Miss Rwanda, yabonye itike yo kwinjira mu mwiherero abikesha gutorwa n’abakurikira imbuga nkoranyambaga za Facebook na Instagram.
Habura umunsi umwe ngo habe ijonjora ryo gutoranya abakobwa 20, abategura irushanwa rya Miss Rwanda batangaje ko gutorera ku mbuga nkoranyambaga bihagaze, bavuga ko uwatsinze amatora yo kuri murandasi azatangazwa ku munsi ukurikiyeho, ari wo w’ijonjora nyiri izina.
Amatora yahagaritswe Mwiseneza Josiane afite amajwi ibihumbi birenga 30 y’abamutoye kuri Instagram, umukurikiye afite ibihumbi 27. Kuri facebook ho byari ibindi kuko ifoto ye yari yakunzwe n’abarenga ibihumbi 10, ishyirwaho ibitekerezo ibihumbi birenga bibiri, abantu bayihererekanya (Share) inshuro zirenga ibihumbi bitatu.
Abdou Bronze-Celebzmagazine.com
BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE