Dore urutonde rw’ibihugu 8 by’Afurika bituwemo n’umubare munini w’abazungu

Ntabwo ari kenshi ubona abirabura baturana cyangwa babana n’abazungu ariko kubera ubukoloni hari ibihugu bimwe na bimwe by’Afurika usanga byarakunzwe cyane n’abazungu kubera impamvu zitandukanye nk’ibihugu biri mu bibazo bikeneye ubufasha cyangwa ibihugu bifite ubutunzi cyane nk’umutungo kamere abazungu baba bashaka kubyaza umusaruro

Ni kuri iyo mpamvu tugiye kurebera hamwe urutonde rw’ibihugu by’Afurika bifite umubare munini w’abazungu akenshi usanga barituriye.

1.South Africa

White squatter camp, South Africa. Photo: Youtube/UnionMagazine

Afurika yepfo ifite abaturage bangana na Miliyoni 56 bose hamwe.Muri Afurika yepfo usanga ari iwabo w’abazungu baturuka iburayi,61% by’abaturage bose bavuga ururimi rwa Afurika,30 bakavuga icyongereza gusa naho 3% bavuga izindi ndimi harimo igiportigue,Iki gihugu cyakoronejwe n’abongereza,Abazungu baba muri Afurika yepfo ntabwo batunze byinshi kuko ibihumbi 400000 by’abazungu baba muri Afurika baba mu bukene.Iki gihugu kikaba gifite abazungu bangana na 4,602,400.

2.Angola

Image result for white people in Angola country

Angola ifite abaturage bangana na Miliyoni 64 z’abaturage muri rusange,abaturage benshi bo mu gihugu cya Agola ni Abaportuge baturutse mu gihugu cya Portugal anario bakoroneje iki gihugu cya Angola,iki gihugu kikaba gifite umubare w’abazungu ungana na 200000.

3.Namibia

Namibia Wildlife Sanctuary. Photo: Volunteers. realgap.com

Namibia ifite abaturage bangana na 2.5 muri rusange,Gusa iki gihugukikaba gifite umubare munini w’abazungu b’abadage niyo mpamvu uri Namibia uhasanga imijyi nka Windhoek abandi nabo ni abaportige, n’abongereza usanga bakunda kwambukiranya umupaka berekeza muri Namibia gusa abangerezaa benshi baba baurutse mu gihugu cya Afurika yepfo.Angola ikaba ifite abazungu babarirwa mu 154000.

4.Madagascar

Doctor in Madagascar. Photo: Esciencecommons.blogspot.com

Madagacar nayo ifite umubare munini w’abazungu mu gihe abaturage bose ari Miliyoni 25,Nubwo benshi batisanisha n’abanyafurika usanga abenshi bavuga ururim rw’igifaransa kuko ariigihugu cy’ubufaransa cyakoloneje Madagascar,muri iki gihugu usanga abazungu bari hejuru ya 1%.Umubare w.abazungu utuye muri Madagascar ungana na 120000.

5.Tunisia

Saad Bguir - Tunisia

Tunisia nayo ifite abaturage bangana na Miliyoni 11.5 muri abo harimo umubare munini w’abazungu b’abafaransa ndetse n’abataliani baba baraturutse mu majyaruguru ya Afurika.Tunisia ni igice cy’ubwami bw’abafaransa,Icyongereza,Igifaransa ndetse n’igitaliyani nizo ndimi zivugwa cyane muri kiriya gihugu.Umubare w’abazungu ubarirwa kuri 103000.

6.Bostwana 

Choppies CEO Ramachandran Ottapathu, right. Photo: Choppies.

3% by’abaturage ba Botswana ni abazungu,igihugu cyose gituwe na 2,304,500 z’abaturage,muri Botswana abazungu bavuga indimizitandukanye.Iki gihugu kand cyakolonejwe n’abongereza ahanini usanga bavuga n’urrimi rw’icyongreza.Botswana ituwe n’abazungu bangana na 64000.

7.Senegal

Tour bus in Senegal. Photo: Christineadventures.wordpress.com

Abaturage bose ba Senegal ni 15.5 milion nka Cote d’ivoire iki gihugu gifite umubare munini w’abantu bavuga ururimi rw’igifaransa,Laurence Gavron yabaye umuzungu wa mbere watowe mu nteko ishinga amategeko ya Senegali mu mwak wa 2012.Iki gihugu kibarizwamo ahazungu bangana 50000.

8.Cote d’ivoire

Renard celebrating with Ivory Coast players after winning AFCON in 2015 (Image: itmustbesport.com)

Abaturage bose ba Cote d’ivoire ni Miliyoni 23 abenshi mu bantu baba muri ii gihugu ni abavuga ururimi rw’igifaransa,Cote d’ivoire nicyo gihugu cya 3 kw’isi gifite umubare munini w’abantu bavuga ururim rw’igifaransa.Iki gihugu kibarizwamo abazungu bangana na 50000.

Mbitezimana Isaac-Celebzmagazine.com

 

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *