Nk’uko byemezwa n’ubushakashatsi ku miyoborere y’Abaperezida bwa televiziyo C-SPAN ifite icyicaro I Washington, ngo abahanga mu mateka hafi 100 n’abanditsi ku buzima bw’abanyu (biographers) bashyize abaperezida 43 bamaze kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku rutonde (Donald Trump atarimo), bakurikije ibintu 10 by’ingenzi biranga ubutegetsi bwiza ari byo; Kumenya kumvisha rubanda ibitekerezo byawe, Kumenya kuyobora mu bihe bikomeye, gucunga neza ubukungu, ubuyobozi butunganye, kubana neza n’amahanga, ubuhanga mu mitegekere, kubana neza n’abagize inteko ishinga amategeko, kugira icyerekezo, guharanira ubutabera kuri bose no kuyobora bijyanye n’ibihe urimo.
Reba uko bakurikirana uhereye inyuma:

20. George H. W. Bush

Ibyaranze ubutegetsi bwe: Imibanire mpuzamahanga

19. John Adams


Ibyaranze ubutegetsi bwe: Ubuyobozi butunganye

18. Andrew Jackson

 
 Ibyaranze ubutegetsi bwe: Kumenya kumvisha rubanda ibitekerezo bye

17. James Madison


 Ibyaranze ubutegetsi bwe: Ubuyobozi butunganye

16. William McKinley Jr.

 

Ibyaranze ubutegetsi bwe: Kubana neza n’abagize inteko ishinga amategeko

15. Bill Clinton


 Ibyaranze ubutegetsi bwe: Gucunga neza ubukungu

14. James K. Polk


Ibyaranze ubutegetsi bwe: Ubuhanga mu kuyobora mu bihe bikomeye

13. James Monroe


Ibyaranze ubutegetsi bwe: Imibanire mpuzamahanga

12. Barack Obama


 Ibyaranze ubutegetsi bwe: Yaharaniye ubutabera kuri bose

11. Woodrow Wilson


 Ibyaranze ubutegetsi bwe: Kugira icyerekezo

10. Lyndon Baines Johnson


 Ibyaranze ubutegetsi bwe: Kubana neza n’abagize inteko ishinga amategeko

9. Ronald Reagan


 Ibyaranze ubutegetsi bwe: Kumenya kumvisha rubanda ibitekerezo bye

8. John F. Kennedy


 Ibyaranze ubutegetsi bwe: Kumenya kumvisha rubanda ibitekerezo bye

7. Thomas Jefferson


 

Ibyaranze ubutegetsi bwe: Kubana neza n’abagize inteko ishinga amategeko

6. Harry S. Truman


 Ibyaranze ubutegetsi bwe: Ubuhanga bwo kuyobora mu bihe bikomeye no guharanira ubutabera kuri bose

5. Dwight D. Eisenhower


Ibyaranze ubutegetsi bwe: Ubuyobozi butunganye

4. Theodore Roosevelt


Ibyaranze ubutegetsi bwe: Kumenya kumvisha rubanda ibitekerezo bye

3. Franklin D. Roosevelt

Ibyaranze ubutegetsi bwe: Kumenya kumvisha rubanda ibitekerezo bye n’imibanire mpuzamahanga

2. George Washington

Ibyaranze ubutegetsi bwe: Gucunga neza ubukungu, ubuyobozi butunganye n’imikorere ijyanye n’ibihe bye

1. Abraham Lincoln

Ibyaranze ubutegetsi bwe: Ubuyobozi mu bihe bibi, ubuhanga mu mitegekere, icyerekezo no guharanira ubutabera kuri bose

Aba ba Perezida nibo bayoboye Amerika neza ndetse nanubu abaturage baracyabirahira kubwo kubayobora neza gusa icyatunguranye nukutabonamo Donald Trump uri ku butegetsi muri iki gihe bigaragare ko atishimiwe namba muri Amerika ndetse n’ibindi bihugu bitandukanye kuko usanga akenshi akunze guhangana nabyo ndetse no gushyiraho ingamba zitavugwaho rumwe kw’isi.

Mbitezimana Isaac-Celebzmagazine.com