Dore urutonde rw’Abakinnyi 14 ba Real Madrid bagiye kwirukanwa hakinjira ibikomerezwa

Ikipe ya Real Madrid irashaka kwiyubaka bikomeye ariyo mpamvu umutoza wayo, Zinedine Zidane yatangaje urutonde rw’Abakinnyi14 bose bagiye kwirukanwa akazana abandi bashya ngo mu rwego rwo guha ikipe ingufu zo hejuru.

Mu bakinnyi Zinedine Zidane yifuza kuzana nyuma yo kwirukana 14 , hamaze kumenyekana bacye  barimo Paul Pobla, Gareth Bale ,Eden Hazard, ,Luka Jovic na Ferland Mendn’abandi bazatangazwa nyuma y’igihe gito.

Image result for real madrid

Naho mu bakinnyi 14 bagiye kwirukanwa harimo Keylor Navas,Jesus Vallejo, Theo Hernandez,Sergio Reguilon,Dani Ceballos, Marcos Llorente, Mateo Kovacic, James Rodriguez, Martin Odegaard,Oscar Rodriguez,Gareth Bale, Lucas Vazquez, Brahim Diaz na Mariano Diaz.

Ubwo Abakinnyi 19 nibo bizeye ko bazakorana imyitozo itegura umwaka w’imikino u taha n’umutoza Zinedine Zidane mu gihe abandi bo babwiwe ko bagomba kwishakira amakipe.

Image result for zinedine zidane

    Zidane arashaka kubaka Real Madrid bundi bushya

Twavugako ,mu mwaka w’imikino ushize,ikipe ya Real Madrid yarandagajwe cyane yaba muri La Liga no muri UEFA Champions League ariyo mpamvu iri gukora ibishoboka byose kugira ngo irebe ko yakwiyubaka ikongera gutwara ibikombe ihindura abakinnyi.

David Maira/celebzmagazine




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *