Dore uburanga bw’umukobwa wibasiye Neymar amushinja ko yamusambanirije mu mujyi wa Paris

Muri ibi bihe usanga ibyamamare bitanduka biba byibasirwa n’abakobwa aho baba babashinza ahanini kubafata ku ngufu cyangwa se kubasambanya  bakica amasezerano, gusa  hari n’abakobwa baba bashaka kubishyira hanze gusa ngo bamamare nk’uko Umusuwisikazi witwa Liza Brito yatumye benshi bacika ururondogoro kubera ukuntu yajyanye mu bitangazamakuru umukinnyi Neymar Jr akavuga uko basambaniye muri hoteli imwe yo mu mujyi wa Paris bigatungura benshi.

Liza we ahamya ko yanze gusuzugura iki kirangirire mu mupira w’amaguru Neymar Jr ubu ukinira ikipe ya Paris saint Germain  iherere mu mujyi w’Ubufaransa i Paris. Uburyo bahuye  Liza akomeza avugako we yabonye umusore w’agatanga aje kumureba ngo aramubwira ko Neymar amushaka , ubwo Liza yumva ni ishema aremera baragenda  muri Hotel.

Uyu mukobwa w’imyaka 20 ukomoka mu mujyi wa Zurich, yavuze ko yari kumwe n’inshuti ze abona umusore woherejwe na Neymar aje kubatumira ngo bahure basangire nawe barabyemera.

Mu magambo Liza yahaye itangazamakuru yagize ati “ubundi njyewe nari kumwe n’inshuti zanjye i Paris hanyuma umwe mu nshuti za Neymar aza kutureba atubwira ko twahura tugasangira, naremeye pe ntakibazo ,nararanye nawe ijoro ryose burinda bucya .Twarishimanye ijoro ryose birandenga.”

Uyu mukobwa yavuze ko yararanye na Neymar mu ijoro ryo kuwa 21 Gashyantare uyu mwaka nyuma yo gusangirira hamwe muri Hoteli y’I Paris.Liza Brito yavuze ko yakunze cyane Neymar Jr ndetse yifuza ko bakongera guhura bakongera kugirana ibihe byiza nubwo we yamwirengagije ntanamukurikirane kuri Instagram.

David Maira/celebzmagazine

 

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *