Dore impamvu 7 zigomba gutuma ukundana n’umukobwa ufite umutima ukomeye, iya 7 iraguhindura

Mu buzima tubayemo buri wese abaho ashaka guhora yishimye. Gusa siko bibonwa na bose kuko no kujya mu rukundo n’umuntu ukunaniza biri mu bibangamira ubwisanzure bwa muntu mu mibereho agira mu isi. Ibi ni ibimenyetso bigaragaza umukobwa buri musore aba yifuza gukundana nawe kubera imyumvire, imiterere ndetse n’imbaraga z’umutima udateshuka byiwe.

Umugore cg umukobwa ufite umutima ukomeye, azahora iteka yongera iby’agaciro mu kubaka ubuzima bwawe. Murimake, ahora agaragara nk’ingabo igukinga kugwa hasi mu by’ubuzima. Uyu,bizagora buri musore wese kumva ko yatsindira umutima we, gusa biba bishoboka.

No 1: Umugore ufite umutima ukomeye akora uko ashoboye akakumvisha uburyo ufite imbaraga ndetse akakwereka aho intege nke zawe ziri.

Umugore umeze atya, ntatinya gusukiranya buri kimwe cyose abona ukeneye kumva cyangwa kumenya, byose arabikubwira. Uyu, nubwo byaba biri bukubabaze, ntatinya kukubwiza ukuri mu byo abona uri kwitwaraho nabi.

No 2. Azahora iteka akuganiriza mu kinyabupfura n’icyubahiro aba yumva ko akugomba.

Aha, agufata nk’umuntu agomba kubaha kandi umuhesha ishema. Ni wa mukobwa utazigera narimwe ababarira cyangwa ngo arebere umuntu wese ushobora kugusuzugura, kuko na we arabizi ko bibabaza kandi abifata nk’inshingano ze kumva ko umugabo cyangwa umukunzi we afite umutekano.

No 3. Azahora agutera kuba umuntu udasanzwe mu buzima cyangwa no mu bandi.

Uyu mukobwa akora uko ashoboye ngo akumvishe ko wowe ubwawe ari wowe udasanzwe kuruta uko wajya uvuga abandi ubona bakurenze. Azahora agukomeza muri byose nubwo abivuga mu buryo bwe buhishe. Kuba uri kumwe na we mwembi gusa bizakuryohera kuburyo ubaho wifuza ko yaba ari ho uri byonyine. Uzahorana ibyishimo byo kuba warabonye umugore umeze nka we.

No 4. Arakumva mu bitekerezo byawe kandi akagushyigikira.

Nubwo mu buzima duhura n’ibitubabaza gusa uyu we azakumvisha uburyo kuba uriho bihagije ngo wirememo ikizere cy’ubuzima. Ntabwo uzabona akurwanya mu bitekerezobishya wagize. Ntabwo aguca intege mu bijyanye n’inzozi zawe, ahubwo ahora agutera imbaraga zo gushakira intsinzi mu byo watekereje mu nzira iboneye.

No 5. Agufasha guturisha inkubi z’umuyaga mu buzima.

Uyu mukobwa ni umukunzi ugushyigikira mu bibazo uhura nabyo by’ubuzima.azakora uko ashoboye akumvishe ko ufite umutekano, nubwo waba uzengurutswe n’urusobe rw’ibibazo by’ubuzima. Aguha imbaraga ze, ubufasha, ndetse n’ibindi byose abona byagufasha kandi ukeneye. Birangira umenye neza ko ufite impano idasanzwe wahawe mu gihe akugarurira ikizere naho ibibazo n’intambara byaba bihari.

No 6. Agukunda atitaye ku mpamvu n’imwe.

Uyu, ntacyo abona gikwiye kumutera ubwoba cyangwa isoni mu kugaragaza ko agukunda aho mwaba muri hose azagushyira imbere kandi abikwereke ko agukunda. Azakomeza agukunde atitaye kubyo muhura nabyo mu rukundo harimo n’urucantege mu buzima. Azambara urukundo agukunda umubiri we wose kuburyo utazigera ushidikanya ku rwo agukunda.

No 7. Umugore ufite umutima ukomeye yongera agaciro ku buzima bwawe.

Nyuma ya byose wumva ko ubuzima bwawe buhagazeneza kubwo kuba umuntu nka we yaraje mu buzima bwawe byonyine. Kuba ahari bikongerera ikizere ko ibyo urimo ukora byose uri mu nzira nziza. Umukobwa umeze atya aguha ubufasha bwe bwose kubwo kugirango wumve ko ubuzima bwawe noneho bufite igisobanuro.

Theogene Uwiragiye.

Bana natwe tugususurutse umenye.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *