Dore ibintu 10 umugore aba asabwa kugira ngo anyazwe neza

Kuri iyi ngingo wabanza ukareba ku mpande eshatu, iya mbere umugabo ashobora kuba atazi uburyo bikorwamo mbese ari muri ba bagabo bavuga gusa ariko batazi gushyira mu bikorwa, aha dushatse kuvuga ko aba atazi gushakisha ayo mazi y’umugore we (amavangingo).

Urundi ruhande, umugore ashobora kuba afite amavangingo make, umugabo akaba azi kuyashaka pe, azi kunyaza, ariko yanyaza ntayabone akaba yavuga ati umugore wanjye nta mavangingo agira yewe n’umugore hari igihe aba azana make ariko ntamenye ko ayafite. Nk’uko bitangazwa ko nta mugore utagira amavangingo, ahubwo uburyo bwo gutuma aza niibwo bugoye.

Ikindi cya gatatu gishoboka, ni ukwo mwese mushobora kuba nta nyigisho mufite kuri iyi ngingo yo kunyaza, umugore akaba afite amavangingo menshi pe, umugabo akaba atazi iyo biva naho bigana. Iyo umugore amuciye inyuma gato agakubitana n’inzobere, kaba kabaye, ahita anodoka.

Ku kibazo cyabajijwe na benshi, icyo umugore yakora ngo anyazwe neza! Niba koko umugabo wawe umwizeye ko azi gukorogoshora agashakisha ayo mazi ariko wowe ukaba uzana duke cyangwa natwo wari wabona n’umunsi n’umwe, dore icyo wakora:

1.Mugore wikumva ko ari umugabo wawe ugomba kugutegura wowe wibereye mu ntekerezo zawe, mufatanye gutegurana

2.Mugore niba mwakoresheje pozisiyo yo kugarama, garama wifungure ku buryo umugabo agera ku bice biryoherwa by’umugore bitamugoye. Twabyita kumutegera amaguru neza.

3.Mubwire aho wumva uburyohe buherereye neza, mbese ukamubwira inguni akomeza guhataho, kandi mubwire na pozisiyo nziza wumva ukuajyanamo neza.

4.Wigarama nk’umutumba, cyangwa ngo wicecekere nk’intama, komeza umuganirize umubwira utugambo tw’urukundo

5.Menya ko nubwo warya ibi cyangwa biriya, ntiwanyazwa n’umugabo wawe mutari mu bihe byiza byanyu, ngo mube munezerewe hagati yanyu. Hari nababanza kunywa inzoga ngo wenda byacamo, aha ni ukwibeshya ntabwo byahira buri wese.

6.Mugore menya ko guca imyeyo biri mu biryoshya imibonano kandi bikanafasha umugore kunyara mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina

7.Fata igitsina cy’umugabo mu gihe wumva ari ngombwa, nawe ukikoreze aho wumva biryoshye…. Cyane cyane yikube kuri rugongo, umanure uzamura inshuro nyinshi. mu gihe unaniwe umugabo aragufasha ariko umweretse urugero.

8.Mugore banza utegure ahantu mugiye gukorera ayo mabanga y’urugo, wizere ko abana basinziriye batari bubavane muri mood, ufunge telefone zanyu cga ibindi byabarogoya. Iyo hari igikomye nubwo ya mazi atangiye kuza ahita yikupa.

9.Mugore ita ku isuku y’imyanya myibarukiro kuko buriya n’amavangingo ashobora kutaza bitewe n’indwara umugore ashobora kuba afite imbere muri iyi myanya, rimwe na rimwe zatewe n’umwanda.

10.Mugore menya ko niba umugabo wawe atakunyaje uyu munsi kandi wumva ubishaka, wikwumva ko igikuba gicitse, n’ejo byakunda cyangwa ejobundi. Ku bw’urukundo mufitanye muraganira mukigishanya uko byashoboka, niba ari umuti wabafasha mukawushaka. Niwibeshya ukamuca inyuma ni nako nawe uba ugiye kwikururira ibindi byago. Urukundo mbere ya byose.

NB: Izi nyigisho zigenewe abashakanye n’abari mu nzira yo ku rushinga, rubyiruko mwirinde kwishora mu bikorwa by’ubusambanyi kuko ushobora kuvanamo uburwayi nka VIH/SIDA, gutwara inda itateguwe.

Bigwi Janvier/ Celebzmagazine.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *