Dore ibimenyetso bizakwereka umugore washyushye ushaka ko mukora imibonano mpuzabitsina

Mu gihe abahanga bakomeza bagaragaza ko kunoza igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina hagati y’abashakanye atari imbaraga ahubwo ko ari ubuhanga, bityo hari byinshi nk’umugabo agomba kumenya ku mugore we kugira ngo amenye neza niba yiteguye gukora icyo gikorwa.

Mbere na mbere mu gutegura umugore, umugabo agomba gukora ibishoboka byose kugira ngo umugore agire ubushake cyane akumva ashaka icyo gikorwa, iyo umugore atashyutswe ntashobora guterwa akabariro ngo agire icyo yumva.

Iyo umukobwa ashyutswe amabere arakomera imoko zikirega, hano n’umugabo abigiramo uruhare akaba yayakoraho cyane kuko bituma arushaho kumwiyumvamo ubushake bukarushaho kwiyongera.

Ikindi kigaragaza umugore washyutswe ni uko igitsina cye kiba cyabobereye, kigatangira gutumbiramo imbere ibyo bigaherekezwa no gutereramo imbere kumeze nk’uko igitsina cy’umugabo kiba kimeze iyo nacyo cyashyutswe
Rugongo yari nto mbere yo gushyukwa iratumba ikaba nini kandi igakomera.

Muri rusange usanga uwo mukobwa/umugore yahinduye n’indoro, usanga yahonze rwose kandi agatangira guhumeka vuba.

Icyo wakora kugirango umutere ubushake bwinshi:

Uramukorakora cyane, mukorakore muri ubu buryo fata intoki zawe ujye uzimanura buke buke woroheje ku ruti rw’umugongo ariko udakanda, ukazamura wongera umanura noneho ukananyuza mu mugongo wose, ukamanura ukageza ku itako ku buryo acika intege umubona.

Biba byiza cyane iyo ukoresheje nk’ibaba ry’inkoko cyangwa iry’inyoni. Umugore iyo umukoze ku mabuno buhoro buhoro, wanashaka ukamukubitaho agashyi koroheje bituma atangira kumva ashatse gukora imibonano mpuzabitsina.

Ikindi Ufata umugore wawe ukamuhobera ukamwiyegereza ku buryo imibiri yanyu mwembi ikubanaho. Noneho ukajya umwongorera mu gutwi buhoro cyane kandi usa nk’uwahagira gake. Washaka ukamukozaho ururimi mu gutwi, ku bikobokobo no mu ijosi.

Hari n’ibindi bice nabyo byongerera umugore ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina, birimo inda n’umukondo, kumusoma inkengero z’amaso, amazuru, n’umunwa, no kumukora mu misatsi. Ku nda no ku mukondo ushobora kuhakorakora, kuhasomagura no gukozaho umutwe w’ururimi.

Inyigisho nk’izi ahanini ziba zireba abashakanye n’abenda kurushinga, rubyiruko kwishora mu mibonano mpuzabitsina mutararushinga bishobora kubakururira ibyago bikaba byanabiciea ejo hanyu hari kuzaba heza.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *