Dore byinshi utamenye kuri wa mugabo wagiye gusezerana yambaye kambambili na karuvati

Guhera ku itari ya 30 Ugushyingo , hasakaye amafoto y’umugabo wagaragaye afashe ibendera ry’igihugu arimo gusezserana, ariko abantu besnhi ntibashaga kumenya uwo ari we, abandi bagatekereza ko wenda ari abantu bakinaga ikinamico, ariko yari inkuru y’impamo . Yari umugabo witwa Ndahimana Narcisse wasezeranaga n’umugore we Mutuyemariya Consilie, bombi bo mu murenge wa Shyogwe akarere ka Muhanga.

Icyatangaje abantu ni uko uwo mugabo yari  yiyambariye biciriritse, inkweto zisanzwe zijyanwa  koga zizwi nka kambambili n’ishati y’amaboko magufi, ubundi ashyiraho karuvati.

Bagiye gusezerana baburaye batanitaye ku myambaro igikuru ari Urukundo

Yatangarije itangazamakuru ko yagiye gusezerana n’umugore bisa n’ibimutunguye ariko kandi akabikora mu rwego rwo kwitura umugore ineza yamugiriye akamurwaza igihe kirekire. Ati “Nararwaye ndaremba cyane hafi yo gupfa, uyu mugore ntiyanyinubye, yarandwaje, maze kubona nkize rero, kuko mpora niteguye ko isaha n’isaha napfa kubera uburwayi mfite, nabonye nta yindi mpano namuha uretse gusezerana nawe ngo urukundo yankunze rukomere kurushaho.”

Yongeye gutangaza ko yagiye gusezerana nta yindi myiteguro yabaye kuko bavuyeyo bakabura icyo kurya ariko ngo bari bishimiye uko babayeho. “Twagiye no gusezerana twaburaye, yewe tunavuyeyo ntacyo kurya twabonye. Ibyo ntitwari tubyitayeho icyo twapfaga ni ugusezerana, umunsi wari wageze.”

Uyu mugabo Ndahimana Narcisse we n’umugore we bamaranye imyaka 11, bafitanye abana 3, umukuru afite imyaka 9 naho umuto afite 3. Babarirwa mu cyiciro cy’ubudehe cya 3, n’ubwo bemeza ko kitajyanye n’ubushobozi bwabo.

Abantu benshi bashimye urugero batanze banabashimira ko babanye amahoro n’ubwo bari mu buzima bushaririye, bakaba batsinze ikindi gitego bagasezerana mu mategeko batitaye ku bibazo bafite by’ubushobozi.

BIKORIMANA Alphonse

BANA NATWE TUGUSUSRUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *