Dore amoko 5 y’abantu babarizwa muri Afurika atangaje kurusha andi(AMAFOTO)

Muri Afurika hari amoko y’abantu arenga ibihumbi bitatu babayeho mu myizerere itandukanye ituruka ku bakurambere. Nkuko tubikesha urubuga BrainBerries.com hari amoko menshi ariko tubahitiyemo agera kuri 5 y’abantu atangaje kurusha andi muri Africa kubera umubare mwinshi w’abantu barimo.

1.Zulu

Ni ubwoko bugizwe n’abantu benshi muri Afurika y’Epfo basaga milliyoni 11 z’abaturage bakomoka ku mukurambere witwa Shaka ari nawe bakurikiza amahame ye. Abazulu ni ubwoko buzi kurwana cyane bwifashishije ibikoresho gakondo,bavuga Ikizulu, bakunda kubyina imbyino gakondo nka Ingoma kandi bakagira ibirori bitandukanye biba buri mwaka byitiriwe Shaka.

2.Maassai

Maassai ni ubwoko bw’abantu batuye muri Kenya bihariye igice kinini cy’abaturage, gusa bagenda bagabanuka uko imyaka ihita ku bw’iterambere. Abamasayi bakunze kurangwa no kwambara imyenda miremire bigoye kumenya niba ari amakanzu cyangwa amapantalo.

Abamasayi baba munzu za kera zitwa Boma, bagira imbaraga ndetse n’ubuhanga bwo gukora ibikoresho bitandukanye nk’inkweto, imikandara n’ibindi bikoresho bitandukanye.

3.Oromo

Image result for ethiopia people

Oromo ni ubwoko bw’abantu batuye mu bihugu bya Ethiopia, Kenya na Somalia. Bavuga ururimi rwitwa “Afaan Oromoo”. Oromo basenga imana yitwa “Waaqa Tokkicha” iyo bita imana yabaremye, gusa igitangaje ni uko batemera ijuru cyangwa ikuzimu kuko ngo umuntu ahanwa n’Imana akiri muzima. Ubu bwoko bw’abantu babayeho mu buzima bwa kera kuko nta mazi meza, imihanda cyangwa amashanyarazi bagira. Batunzwe n’inyama  ndetse n’ibihingwa bitandukanye, abatagera kuri 5% ni bo bazi gusoma no kwandika.

  1. Yoruba

Image result for yoruba ethnic groups in nigeria

Yoruba ni ubwoko bugizwe n’abantu bagera kuri milliyoni 35 z’abaturage biganje mu bihugu bya Afurika batuye muri Nigeria ndete no mu magepfo ya Bene. Aba bo babayeho ku buryo buteye imbere kuko baba barize bafite ubumenyi, barashyingiranwa ndetse bakagira umuco wo kubahana. Abayoruba bagira imyizerere ko iyo umuntu apfuye ubuzima bwiza kuri we buba butangiye.

5.Kalenjin

 

Kalenjin ni ubwoko bw’abantu batuye muri Kenya bazi kwiruka cyane kandi bazi gukora imyitozo ngororamubiri. Abantu batwara ibihembo bitandukanye muri iyi myitozo benshi baturuka muri ubu bwoko. Ubu bwoko bukunda kwambara imyenda ikoze mu mpu, basenga mu madini ya gikiristo ndetse na isilamu. Ni abantu bakunda cyane siporo ariko indyo yabo ni ubugali.

David Maira/celebzmagazine

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *