Dore Abaperezida 15 b’Afurika barimo Museveni ,Oma al Bashir batigeze bumva inama basigiwe na Kofi Annan mu kuzabaho mu mahoro n’iterambere

Burya  ikintu cyose umuntu akora aba agomba kugira umujyanama mwiza uzamugeza ku iterambere rirambye , Afurika yagize abantu batazibagirana baharaniraga amahoro n’iterambere  ry’ikiremwamuntu aha ntitwakwibagirwa, Nerson Mandela,Muammar Mohammed Abu Minyar Gaddafi, Koffi Annan  n’abandi .

 

Reka tugaruke gato kuri Kofi Annan wayoboraga ihigugu cya Ghana,  Kofi Annan, umwirabura rukumbi wayoboye Umuryango w’Abibumbye, yitabye Imana ku wa 18 Kanama 2018 ku myaka 80 y’amavuko aguye  mu gihugu cy’u Busuwisi.

Mu mwaka ushize   ubwo hari mu kwezi Kwa Nyakanga Kofi  Annan yakanguriye  urubyiruko rw’ Afurika ubwo hasozwaga inama y’ abaharanira impunduka mu isi ‘world changers summit’ kutemera ko abanyapolitiki bakuze bakomeza kuyobora ibihugu ngo si umusingi w’iterambere.

Icyo gihe Nyakwigendera Kofi Anann wanegukanye igihembo cy’amahoro yagize ati “Abanyapolitiki ba Afurika bakwiye kwiga kuva ku butegetsi nibura bagize imyaka 70, ahuwo ubutegetsi bwacu bupakiyemo abasaza. Twatera imbere gute? Harimo n’ abafite imyaka 80 bakiri ku butegetsi.”

Urebye neza  abayobozi b’ibihugu bakuze ntibaba bumvako barekura ubutegetsi ahobwo baratsimbarara , twavuga kandi ko Abaperezida barengeje imyaka 70 bakiri ku butegetsi  ntibashyira mu nyurabwenge ngo barekure ingoma ahubwo bahindura itegekonshinga bagakomeza kuyobora kugeza muza bukuru , barimo:

1. Ismaïl Omar Guelleh wa Djibouti ugize imyaka 72.

2.Isaias Afwerki wa Eritrea ufite 73

3.Yoweri Museveni wa Uganda w’imyaka 74

 4.Omar al-Bashir wa Sudan w’imyaka  75.

 

5. Muhammadu Buhari wa Nigeria ku myaka 76

Image result for muhammadu buhari

6.Thedore Obiang Nguema Mbasogo wa Equatorial Guinea afite 76.

Image result for Teodoro Obiang Nguema Mbasogo

7. Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe w’imyaka 76

Image result for emmerson mnangagwa

8.Evaristo Carvalho wa São Tomé afite imyaka 77 

Image result for evaristo carvalho

  9.Hage Geingob wa Namibia afite imyaka 77

Related image

 10. Alassane Ouattara wa Cote d’ Ivoire afite imyaka 77

Image result for alassane ouattara

 11.Peter Mutharika wa Malawi afite 79.

Related image

12.Alpha Condé wa Guinea afite 81

Image result for alpha condé

Abdelaziz Bouteflika wa Algeria afite 81, Paul Biya wa Cameroon afite 85 na Beji Caid Essebsi uyoboye Tunisia kuva 2014 afite imyaka 91.

Muri aba baperezida bakuze barimo abamaze imyaka irenga 20 ku butegetsi banahinduye itegeko nshinga ry’ ibihugu byabo bakuramo umubare wa manda n’ umubare w’ imyaka y’ ubukure Perezida atagomba kurenza akiri ku butegetsi.

Perezida Museveni wa Uganda w’ imyaka 74 igihugu cye cyakuyeho inzitizi y’ umubare wa manda ariko ingingo y’ uko P erezida wa Uganda adakwiye kurenza imyaka 75 akiri ku butegetsi iramuzitira. Iki gihugu kirimo kwiga ku ngingo yo gukuraho imyaka y’ ubukure Perezida wa Uganda adakwiye kurenza.

David Maira/celebzmagazine

 

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *