Dore abantu 5 barimo Se wa Frank ukinira New York Knicks bacyekwaho guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Amakuru ashimangirako hari abashyirwa mu majwi bihishe inyuma  mu guhungabanya umutekano  w’u Rwanda aribo bagenda banavugako gusura u Rwanda  bavuye mu bihugu bitandukanye bitabagwa amahoro muri abo harimo,  Rusesabagina uri mu Bubiligi, Ntilikina Foustin  mu Bufaransa, Kayumba muri Afurika y’Epfo, Himbara muri Canada, na Sankara ubu we yamaze gufatwa na Leta y’u Rwanda.

 

Ntilikina wahoze mu ngabo za Ex-FAR akaba n’umubyeyi wa Frank Ntilikina ukinira New York Knicks muri Shampiyona ya NBA, Maj. Ntilikina Faustin ni umwe mu bashobora kugezwa mu Rwanda mu gihe cya vuba bakurikiranyweho guteza umutekano muke mu gihugu.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Sezibera Richard, mu kiganiro aherutsre kugirana n’abanyamakuru yatangaje ko Nsabimana ’Sankara’ Callixte umaze igihe kinini yigamba guhungabanya umutekano w’u Rwanda, yafashwe ndetse n’abandi bamaze iminsi bigamba ko bagiye gutera u Rwanda bazakurikiraho.

Image result for ntilikina faustin

Frank Ntilikina  usanzwe ukinira ikipe ya New York Knicks umuhungu  wa Foustin  Ntilikina 

Maj. Ntilikina Faustin, umubyeyi wa Frank Ntilikina ukina muri shampiyona ya Basketball muri Amerika, NBA, ni umwe mu bagarutsweho na Minisitiri Dr Sezibera, avuga ko bigamba gushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ati” “Bamaze iminsi bigamba ko bagiye gutera u Rwanda, bashaka kwica abanyarwanda bakavuga ko bafashe Nyungwe ndetse bakavuga ko badashaka ko abakerarugendo bajyayo. Abo bakabivuga bari muri ibyo bihugu. Ba Rusesabagina bari mu Bubiligi, Ntilikina mu Bufaransa, Kayumba muri Afurika y’Epfo, Himbara muri Canada.”

Maj. Ntilikina kandi yumvikanye muri Nzeri 2017, mu rubanza rw’abantu icyenda biganjemo abayobozi b’ishyaka FDU-Inkingi ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, aho ubushinjacyaha bwahishuye ko bakorana.

  David Maira/celebzmagazine




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *