Dore abakinnyi bahatanye na Michel Sarpong mu bihembo by’umukinnyi witwaye neza muri Rayon Sports

Kugeza ubu umuntu yavugako igikorwa ngarukakwezi gitegurwa n’uruganda rwa Skol  ifatanije  na Match Generation Club cyo kurena umukinnyi umwe uba warahize abandi muri Rayon Sports bakamugenera igihembo, kuri ubu batangaje 3 bazatoranywamo uhiga abandi.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Gicurasi 2019, barahemba umukinnyi w’ukwezi kwa Mata 2019.Abakinnyi batatu bagomba kuvamo uwegukana igihembo barimo Mutsinzi Ange Jimmy,Michel Sarpong. ndetse na Mugheni Kakule Fabrice.

Gahunda yo guhemba umukinnyi wa Mata 2019 muri Rayon Sports iri kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Gicurasi 2019 saa kumi n’igice (16h30′) mu Nzove.

                                    Mutsinzi Ange Fabrice

Twavugako ,Umukinnyi wegukanye iki gihembo ahabwa amafaranga angana n’ibihumbi  ijana, aho igihembo cy’ukwezi  kwa Werurwe  cyegukanywe na  Manzi Thierry.ubu  bamwe baribaza utahiwe muri aba bakinnyi.

David Maira/celebzmagazine




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *