Dj yiciwe mu kabyiniro ahorwa gukina indirimbo ‘idashimishije.’

Mu gihugu cya Uganda haravugwa inkuru y’umu Dj wakubishwe kugera ashizemo umwuka, azira ko yakinnye indirimbo badashaka mu kabyiniro.

Bivugwa ko yakubiswe n’itsinda ry’urubyiruko rutishimiye indirimbo yabakiniye ubwo babyiniraga mu kabyiniro ko mu karere ka Nebbi, mu majyepfo ya Uganda.

Dj Jerry Okirwoth wishwe, yari umunyeshuri mu mwaka wa gatatu  ku kigo cyitwa Parombo secondary school, akaba yazaga kwimenyereza umwuga w’ubu Dj mu masaha ya nyuma y’amasomo kugira ngo abone n’amafaranga yo kumufasha kugura ibyo akenera.

William Bob Labeja, uhagarariye Polisi mu gace ka  Nebbi, yemeje amakuru y’urupfu rw’uyu musore, avuga ko yishwe kuwa gatatu w’iki cyumweru.

Uyu mupolise yakomeje avuga ko kubera ko ba nyiri aka kabyiniro batabashije kurinda uyu mu Dj, nabo bazakurikiranwa hamwe n’abamwishe, ndetse yategetse ko utubyiniro two muri aka gace dufungwa kugera igihe kitavuzwe.

Amabwiriza yasohotse muri 2011, abuzanya urugomo mu tubyiniro, ahana uwo ari we wese uyarengaho hakurikijwe amategeko mpanabyaha y’igihugu cya Uganda.

Urupfu rw’uyu mu Dj rwatumye utubyiniro two muri ako gace dufungwa.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *