DJ Marnaud yasohoye EP nshya yise ‘Son of Rwanda’ yaramaze igihe ategurira abakunzi be

Ni umuhanzi akaba azwiho no kumvaga imiziki mu bitaramo bitandukanye Dj Marnaud warumaze igihe atagaragara mu ruhando rwa muzika mu Rwanda yamaze gushyira hanze Extended Play (EP) nshya yise ‘Son of Rwanda’.

Amazina yiswe n’Ababyeyi ni Mugisha Gatera Arnaud uzwi nka DJ Marnaud mu buhanzi ni umwe mu babarizwa mu itsinda ry’abavanga imiziki rya Dream Team DJs, ahuriyemo na DJ Toxxyk na DJ Jullz. Ni naryo ryahozemo nyakwigendera DJ Miller.

Iyi EP uyu muhanzi ayishyize hanze mu gihe yaramaze iminsi abiteguza abakunzi be ku mbuga nkoranyambaga, Ikindi nuko izi ndirimbo ari umunani kandi hakaba hariho n’abandi bahanzi bafite amazina akomeye hano mu Rwanda.

Mu ndirimbo umunani zitandukanye yasohoye harimo n’izo yakoranye n’abandi bahanzi nka Bushali iyitwa ‘BAHABE’ ndetse niyo yakoranye na Uncle Austin indirimbo bakaba bayise ‘Ibihe Byose’. Izindi ni Mundemere imaze igihe hanze, Super Star, Mukube, Erema na Son of Rwanda yitiriye iyi EP.

DJ Marnaud yasohoye EP nshya yise ‘Son of Rwanda’ yaramaze igihe ahugiyeho ategurira abakunzi be

Iyi ndirimbo yitwa ‘Ibihe Byose’ yasubiwemo na Dj Marnaud ku bufatanye na Uncle Austin nyiri ndirimbo nk’ibisanzwe. Ubu Uncle Austin akaba yishimira cyane kuba yarakoranye indirimbo n’uyu muhanzi wamugejejeho igitekerezo cy’uko bakorana indirimbo.

Ati “Gusubiramo iyi ndirimbo cyari igitekerezo cya DJ Marnaud, icyakora uyumvise neza wumva ko atari byinshi twagaruyemo.” Ibi ni ibyatangajwe na Uncle Austin.

Iyi EP nshya ya Dj Marnaud yakozweho n’aba Producers batandukanye barimo Davydenko, Kevin Klein, Iyzo Pro, Element, Major Bangz na Captain on the track.

Uretse kuba avanga imiziki bikaba byaramugize icyamamare DJ Marnaud ni umwe mu bahiriwe n’umuziki Nyarwanda dore ko uretse iyi EP afite indirimbo n’izindi ndirimbo zinyuranye zakunzwe zirimo ‘Bape’, ‘Ribuyu’, ‘Bahe’, ‘Boku’, ‘Mundemere’.

Mugisha Gatera Arnaud uzwi nka DJ Marnaud ni umwe mu babarizwa mu itsinda ry’abavanga imiziki rya Dream Team DJs, ahuriyemo na DJ Toxxyk na DJ Jullz. Ni naryo ryahozemo nyakwigendera DJ Miller.

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *