DJ Marnaud abaye ahagaritse ibyo gucuranga ayoboka muzika

DJ Marnaud yatangaje ko abaye ahagaritse ibyo gucuranga(DJ) muri ibi bihe bya Covid– 19 kuko ibitaramo byahagaze,akaba yiteguye gukora muzika kinyamwuga.

Dj Marnaud mu maboko y'abashinzwe umutekano - KIGALILIVEDJ Marnaud ni umusore w’imyaka 25 ariko umurebye utabizi ushobora kumwibeshyaho ukagira ngo arayirengeje.

Yigaragaje mu bitaramo bikomeye bitandukanye byabereye mu Rwanda birimo icyo Mr. Eazi yakoreye i Kigali, icya Meddy cyabereye i Nyamata mu 2017, Shyuha Festival, mu bitaramo bya ROC NYE, icya Tekno n’ibindi.

Yanaciye mu tubyiniro dutandukanye i Kigali turimo Cocobean, Voltage Night Club [yahoze ari K Club] n’ahandi henshi yishimirwa na benshi mu baba bahasohokeye.

Aherutse gutumirwa no mu gitaramo cya Wizkid kizabera muri Nigeria ku wa 16 Ukuboza 2018.

Iyo muganira akubwira ko afite umwihariko wo kuvanga imiziki abihuza no gushyushya abafana.

Amaze imyaka isaga itanu atangiye gukora umwuga w’ubu-DJ ariko ubu ni ikimenyabose!

Uretse kuvanga imiziki aherutse no kwamamara mu ndirimbo ze bwite zirimo ‘Bape’ yahuriyemo na Active ndetse na ‘Ribuyu’ yafatanyije na DJ Pius.

DJ Marnaud ukunzwe i Kigali yaba aryamana n'abo bahuje igitsina? | celebz  Magazine

Mbere yo kuba umu-DJ, yari umubyinnyi mu ndirimbo zitandukanye dore ko yagaragaye mu mashusho ya ‘Ndumiwe’ ya Bruce Melody, ‘Kubita’ ya Urban Boyz ndetse n’izindi nyinshi zirimo n’iza Christopher.

Dj Marnaud amaze gushyira hanze indirimbo ebyiri ariko zakiriwe neza ndetse ziranakundwa ku rwego rwo hejuru.

Avuga ko uretse izi ndirimbo afite gahunda yo gukorana n’abahanzi batandukanye bakomeye mu Rwanda ku buryo azagezaho agakora Mixtape y’indirimbo ze. Yashimangiye ko abaye ahagaritse ibyo gucuranga muri ibi bihe bya COVID – 19 ibitaramo byahagaritswe imbaraga zose akaba yiyemeje kuzishyira muri muzika.

Shabani Chris

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *