Dj Cyusa yahishuye ihohoterwa rikorerwa abakobwa bacuranga mu tubari nijoro-VIDEO

Uwiringiyimana Ange Cyusa ukora umwuga wo gucuranga (DJ),yatangaje ko abagore n’abakobwa bacuranga mu tubari mu gihe cy’ijoro bakorerwa ihohoterwa bangakubivuga banga kwiteranya no kwirukanwa mu mirimo.Uyu mukobwa umaze imyaka igera kuri ibiri yinjiye muri uyu mwuga,yadusangije imbogamizi abagore n’abakobwa bacuranga mu tubari mu gihe cy’ijoro bahura nazo zirimo n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

DJ Cyusa yaduhaye ubuhamya bw’uburyo hari umugabo uherutse kumusanga  mu cyumba cye cya DJ aho akorera mu mujyi wa Kigali,atangira kumukorakora aramwiyama bivaho amusaba indirimbo mu gihe akiyishaka amucira mu maso ndetse amutuka ibitutsi byinshi by’urukozasoni.

Ati”Yaraje mbibona ko atasinze mwangira kwinjira ahari ibyuma bya muzika ariko andusha imbaraga ansangamo atangira kunkorakora ndamwiyama ndamwiyaka,nyuma gato ansaba indirimbo mu gihe nkiyishaka ancira mu maso no kuntuka ibitutsi byinshi by’urukozasoni hafi yo kunkubita baratabara ndamwihorera ariko byarambabaje cyane.”

Yahamirije umunyamakuru wa Celebzmagazine.com ko ari ikibazo ahuriyeho n’abandi bakora umwuga umwe.Abajijwe impamvu bakomeza kubihishira,avugako akazi kabuze ahanini ari ukwanga kwirukanwa.

DJ Cyusa afite intego yo kurushaho kumenyekana no kumenyekanisha u Rwanda ku isi muri uyu mwuga ndetse ngo ni wo mwuga azakora ubuzima bwe bwose.

Menya byinshi muri VIDEO

Yasoje agira inama urubyiruko rw’abakobwa gutinyuka no gukunda umurimo.Abasaba kwirinda kwiringira gutegera ibiganza abagabo bashuka.

Abdou Bronze

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *