DJ Arafat igikomerezwa mu muziki wa Côte d’Ivoire yitabye Imana agonzwe n’umunyamakuru

Amazina ye nyakuri ni Houon Ange Didier, uzwi nka  DJ ARAFAT yitabye imana kuri uyu wa mbere tariki ya 12 Kanama 2019 -8h00  azize impanuka  yakoze mu ijoro ryakeye.

DJ Arafat, ténor ivoirien du coupé-décalé

DJ Araphat

Ikinyamakuru cya leta RTI cyasohotse nicyo cyabitangaje ndetse byemezwa na Ministere w’umuco muri Cote d’ivoire ,Maurice Bandaman anaboneraho umwanya wo kwihanganisha umuryango we.

Iyi mpanuka yahitanye uyu munyamuziki yabaye mu ijoro ryo kuri iki cyumweru ubwo imodoka yari itwaye umunyamakuru wa television na radio by’igihugu yagongaga moto yari itwaye uyu muhanzi gusa ngo bamurangaranye kuko batinze kumujyana kwa mu ganga bituma avira mu mubiri .

Abarenga  2.300.000 bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga berekanye ko bababajwe n’urupfu rw’umuhanzi bakundaga  bongeraho ko , Dj Arafat azahora mu mitwe yabo.

Image result for DJ ARAFAT

Dj Arafat yerekanye ko ari umuhanzi ukomeye mu njyana ya coupé-décalé ndetse anahabwa ibikombe byinshi mu gihugu imbere no hanze yacyo.

Le coupé décalé ni ubwoko bw’umuziki bwavutse mu mwaka wa  2002 muri  Côte d’Ivoire gusa bwavutse bugambiriye kuvuga kuri poliyiki yari yarivanzemo igisirikare.

Urupfu rwa  Dj Arafat rusize icyuho gikomeye mu muziki wa Cote d’ivoire  kuko yafatwaga nk’umwe mu bakomeye mu nyana ya Coupé décalé.

Eric Twahirwa

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *