Diplomate yagaragaye mu ruhame mu myambaro igaragaza imwe mu myanya ye y’ibanga

Umuraperi Diplomate yitabiriye ikiganiro kuri televiziyo mu myambaro yatangaje benshi igaragaza imwe mu myanya ye y’ibanga bitamuteye ipfunwe, bikurura impaka

Umuraperi Diplomate udakunze kurangwa n’imyitwarire mibi nk’uko bizwi kuri bamwe mu bahanzi nyarwanda ndetse ugaragara gake mu ruhame kandi akavuga make,iyi nshuro imyambarire ye yahagurukije imbaga mu mujyi wa Kigali  baravuga bibura gica.

Uti byagenze bite?Ni mu ntangiriro z’iki cyumwe ubwo Diplomate yakirwaga n’umunyamakuru Phil Peter kuri televiziyo,bitunguranye Diplomate yitabiriye ubutumire yambaye ipantaro igaragaza imwe mu myanya ye y’ibanga ku mubiri we yambaye ipantaro igaragaza “amavi” uko yakabaye.

Diplomate utari utewe ipfunwe nuko yambaye, yahamirije umunyamakuru ko yari yabanje kubitegura kandi ari we wiyambika yungamo ko yambaye neza aberewe ndetse ko bihenze bibarirwa muri za magana. Ati”Yego nambaye neza ndaberewe….,ninjye wiyambitse.Uko ureba imyambaro,inkweto n’imitako bingaragaraho byose birahenze.”

Iyi myambarire yateje impaka mu isoko rya Nyarugenge mu mujyi wa Kigali,umunyamakuru wa Celebzmagazine.com yahasesekaye asanga bareba ikiganiro ariko bagaya imyambarire ya Diplomate ndetse bamwe ntibatinyaga kubigereranya no kwiyambika ubusa nk’uko bivugwa kuri bamwe mu bakobwa bambara imyambaro igaragaza ibice by’ibanga kumibiri yabo.

Yiswe Gift ku bw’umutekano we,ni umukobwa ucuruza imyambaro we ngo ntaburyo yabitandukanya no kwiyambika ubusa agamije kureshya abamureba. Ati“Yesu mwami…,ubuse uku yambaye bitaniyehe n’umukobwa ushobora gutumirwa yambaye mini jupe? Ukoma urusyo ajye akoma n’ingasire.”  Abasore n’abagabo bari bateraniye aho bacururuza, bamusamiye hejuri bahakana ko nta mugabo cyangwa umusore wiyambika ubusa.

Abandi bagore baraho nabo, bakoma akaruru bemeza ko bamwe mu basore n’abagabo nabo basigaye ari indaya ndetse bafite uburyo bambara bakareshya abagore. Izi mpaka z’imyambarire zije nyuma y’uko Minisiteri y’umuco na siporo (Minispoc) isakaje itangazo riburira ibyamamare byiyambika ubusa muri za video n’ibitaramo.Gusa haribazwa niba Diplomate ariwe uri buherweho?

Shabani Chris-Celebzmagazine.com

BANA NATWE CELEBZMAGAZINE.COM TUGUSUSURUTSE UJIJUKE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *