Diplomate agarukanye ingamba nshya mu muziki

Umuraperi Nuur Fassasi uzwi mu muziki nka Diplomat nyuma yo gusoza amasomo y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri Mount Kenya University,agarukanye ingamba nshya mu muziki iyi weekend azataramira abatuye akarere ka Rusizi.

Related image

Aganira na Celebzmagazine.com,Diplomate yatangajee ko agarukanye ingamba nshya mu muziki  dore ko imbogamizi zari amasomo. Iyi weekend azataramira abatuye akarere ka Rusizi mu mujyi wa Kamembe.Mu ijoro ryo kwa Gatandatu taliki 13 Ukwakirra 2018 azataramira muri Motel Rubavu nyuma yaho azakomereza mu Bugarama umujyi uhana imbibi na Congo n’u Burundi.

Diplomate kandi yasangije Celebzmagazine.com ko muri Kanama 2018 aheruka gusoza Kaminuza  yigaga ibijyanye n’imibanire ndetse no kuyobora “Social work and administration.”

Umuhanzi Diplomat

Mu gihe yari amaze yiga, Diplomat avuga ko kubangikanya amasomo ndetse n’umuziki bitamworoheye.

Gusa ngo yagerageje kubikora byombi kuko yabonaga ari ngombwa.

Ati “Kwiga nkanakora umuziki ntabwo byanyoroheye gusa byombi nagombaga kubikora kandi narabishoboye.”

Diplomate yashimangiye ko ahugutse igihe kigeze ngo akore umuziki nk’umwuga umutunze.Yongeyeho ko ubumenyi avanye muri Kminuza buzamufasha guhanga ibyubaka igihugu..

Diplomat yamenyekanye ku ndirimbo zirimo iyitwa “Kebuka ngufotore”, “Indebakure”, “Umucara w’ibihe”, “Ikaramu” kandi afite n’izindi ndirimbo zitandukanye.

 

Abdou Bronzee-Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *