Dioseze ya Shyira yiyemeje gutengagura ubusitani ishakisha umubiri w’uwishwe muri Genocide uhashyinguye 

Ubwo dioseze ya Shyira n’ibigo biyishamikiyeho  bibukaga Abatutsi bazize Genocide mu Rwanda, Musenyeri w’iyi dioseze nyiricyubahiro Mugiraneza Mugisha Samuel  yavuze ko hagiye gukorwa iperereza ku mubiri w’uwazize genocide ukekwa ko ushobora kuba ushyinguye mu busitani iyi dioseze yubatsemo.

Dioseze ya Shyira yiyemeje gutengagura ubusitani ishakisha umubiri w’uwishwe muri Genocide uhashyinguye

Ubwo hibukwaga Abatutsi bazize Genocide mu Rwanda mu mwaka w’ 1994 ku rwego rwa Dioseze ya Shyira n’ibigo biyishamikiyeho waranzwe n’ubuhamya ndetse n’inzira y’umusaraba abarokotse Genocide banyuzemo kugira ngo babe bakiriho iki gihe. Umwe mu batanze ubuhamya yavuze ko hari umugore wavuye mu bitaro bya Ruhengeri akicirwa mu busitani bw’iyi Dioseze ariko hakaba hataramenyekana aho yashyinguwe bityo bakaba basaba ubuyobozi bw’iyi Dioseze gukora uburyo bashoboye maze hamenyekane aho uyu murambo uri ushingurwe mu cyubahiro.

Ati”“ hari imiryango kuri ubu yazimye ariko igishengura abarokotse genocide nuko hari abakinangiye mu kwerekana ahaguye abazize genocide nk’urugero amakuru dufite ni uko hari umugore waturutse mu bitaro bya Ruhengeri akicirwa ahari ubusitani bw’iyi Dioseze ariko ntaramenyekana aho ari ngo ashingurwe mu cyubahiro”.

Nyiricyubahiro musenyeri  Mugiraneza Mugisha Samuel yavuze ko mu byo bashyize imbere ari ugufasha abarokotse genocide yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994 bafasha abakiri mu mashuri yisumbuye naza kaminuza gusa ngo ku kibazo cy’abakekwa kuba baraguye muri ubu busitani hagiye gukorwa ibishobka byose ngo hakusanywe amakuru yababizi neza maze bashyingurwe mu cyubahiro yagize ati” nta mwana warotse genocide twifuza kumva ko yavuye mu  ishuri ngo yabuze uburyo bwo kwiga gusa kucyijyanye no kuba hari umuntu wiciwe muri ubu busitani navuganye na dean w’abacidikoni ngo bashake amakuru bamenye aho uwo muntu ari ubu ngo tumushingure mu cyubahiro”

Musenyeri Mugiraneza Mugisha Samuel  yunamira abazize Genocide

Nubwo mu gihe cya genocide amadini n’amatorero usanga yaragize uruhare rugaragara mu iyicwa ry’Abatutsi,usanga umubare wategura ibikorwa byo kwibuka ku giti cyayo ukiri ku rwego rwo hasi, ari naho ubuyobozi bw’akarere ka Musanze buhera bushimira byimazeyo EAR Diocese ya Shyira ya Shyira ku kuba iki gikorwa bugiteguye ku nshuro ya kabiri.

 

Eric Twahirwa-Celebzmagazine.com

BANA NATWE CELEBZMAGAZINE.COM TUGUSUSURUTSE UJIJUKE




One thought on “Dioseze ya Shyira yiyemeje gutengagura ubusitani ishakisha umubiri w’uwishwe muri Genocide uhashyinguye 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *