Diego Simeone mu batekerezwaho cyane muri Everton nk’umutoza mushya

Ikipe ya Everton yo mu bwongereza iri mu biganiro n’abatoza bane mu rwego rwo gushakisha umutoza usimbura Ronald Koeman wirukanwe mu kwezi gushize,byumwihariko Diego Simeone ukomoka muri Argentine arifuzwa cyane na nyir’iyi kipe FarhadMoshiri.

Ikipe ya Atletico Madrid yo muri Espagne itozwa na Simeone iri ku mwanya wa kane muri shampiyona y’ikigihugu La Liga inyum aya Barcelona, Valence na Real Madrid.

Diego Simeone utoza Atletico Madrid ashobora kuyivamo hagati muri shampiyona

Moshiri ateganya gufata urugendo agahura n’abakorana na Simeone mbere y’impera z’iki cyumweru nyuma akagaruka yemeza umutoza mushya w’igihe kirekire ndetse agashoramo amafaranga menshi kugira ngo Everton ibe imwe mu makipe akomeye muri Premier League.

Dushimina Aimable-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *